RFL
Kigali

Umwana w'imyaka 14 yasambanyije uw'imyaka 9 kugeza apfuye

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:26/09/2014 9:11
8


Mu gihugu cya Nigeriya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 yitabye Imana nyuma yo gusambanywa na mugenzi we w’imyaka 14 mu buryo bukabije.



Aba bana bombi bari baturanye ndetse biga ku ishuri rimwe nk’uko polisi y’i Legos ibitangaza, uyu mwana w’umuhungu rero yaje kubwira uw’umukobwa bararyamana ariko amukorera ibya mfura mbi agira ngo amwigireho uko babigenza kugeza amuhotoye.

Se w’uyu mwana w’umukobwa ubwo yajyanaga iki kirego yatangaje ko ubu ari uburangare bukomeye bw’umubyeyi w’umwana w’umuhungu kuko ngo bitumvikana uko umukobwa we yahohoterewe mu ishuri bigiragamo ndetse se w’uyu mwana w’umuhungu abereye umuyobozi, ndetse agahamya ko bitari n’ubwa mbere abimukoreye kuko mbere y’uko ashiramo umwuka yabimubwiye.

Yagize ati “Mbere yo gupfa yambwiye ko yahoraga abimukorera ndetse ko yari yaramubwiye ko nabyanga cyangwa akagira undi abibwira azamwica.”

Umwana akimara gupfa, umuhungu nabonye azanye n’umuryango we wose baje ngo kudusaba imbabazi ndetse umwana w’umuhungu yiyemerera ko yabikoze inshuro nyinshi gusa ko atari yagennye kumwica ahubwo yakoraga ibyo yabonye muri filime ngo arusheho kubimenya neza.”

Uyu mwana akimara kuvuga ibyo ababyeyi be baramukubise benda kumwica ndetse bamuraza hanze imvura igwa bituma afatwa n’uburwayi bukomeye nawe ubu akaba ari mu bitaro.

 Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • charles9 years ago
    ntago bibaho
  • SADA FAWUSITINI 9 years ago
    YEYEEEEE!NIBISHOBOKA UBWOBIRAGE NDA BITE?UWOMUHONGO SENIMUZIMA.NAYINDIDWARA AFITE?
  • 9 years ago
    nigitangaza!
  • 9 years ago
    ah!! abana bikigihe basigaye bahohoterana? eh!! iyisi igeze kure pe!
  • Modesta9 years ago
    isi yarangiye
  • 9 years ago
    Nidanje bakureho izofirime cg babuze abana kuzireba.
  • 9 years ago
    Byose biterwa nizo film baba barebye ababyeyi babe hafi yabana babo! Birababaje
  • nkurikiyimana Jean9 years ago
    Ni ukuri nubundi ababyeyi nibakore uko bashoboye barinde aba ma aya mafilime mabi ku bana.





Inyarwanda BACKGROUND