Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nyakanga, mu mujyi wa Kigali habaye umutambagiro ugizwe n’imbaga y’abantu benshi bari barangajwe imbere n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’umuco na Siporo, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwitegura umunsi w’umuganura uzaba tariki ya mbere z’uku kwezi gutaha.
Abantu b’ingeri zose bahagurukiye I Nyamirambo berekeza mu mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura, bakomeza bagana I Remera kuri Stade Amahoro ari naho iyi Minisiteri ikorera, hanyuma banatambagira muri bimwe mu bikorwa n’ibicuruzwa bigaragaza iby’ingenzi mu muco nyarwanda ariko hibandwa cyane ku by’umunsi w’umuganura wo hambere mu Rwanda.
Umutambagiro wagaragayemo abantu bakora ibintu bitangaje cyane by'ubuhanga
Umutambagiro wari urimo udushya twinshi n'ingeri z'abantu benshi batandukanye
Nyuma y'umutambagiro, hafunguwe ku mugaragaro iduka (stand) ahari ibicuruzwa bigaragaza umuco nyarwanda ndetse n'ibikorwa bidasanzwe abanyarwanda bigejejeho
Ibi byose ni ibikorwa by'abanyarwanda
Manirakiza Théogène
Photo: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO