RFL
Kigali

Umuryango "Stories For Hope Rwanda" ukomeje gufasha urubyiruko kubaka ejo hazaza binyuze mu biganiro

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/08/2014 10:24
0


Umuryango “Stories for Hope Rwanda” wiyemeje kugarura urukundo rwo kubwirana inkuru hagati y’abantu b’ibigero bitandukanye, abantu bakuru bakaganira n’abana mu bwisanzure, umwana akabasha kubaza byinshi umukuriye agasobanukirwa ibijyanye n’umuco, amateka n’ibindi bitandukanye ashobora kugirira amatsiko.



Uyu muryango watangije iki gikorwa mu myaka ishize aho abana bagiye baganira n’abantu bakuru bakababaza byinshi byerekeye ubuzima, umuco, amateka n’ibindi bibateye amatsiko, ibiganiro bimwe na bimwe byabo bikaba byarafashwe bibikwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko (Archives) hanyuma ku bufatanye n’Isomero ry’igihugu riherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ibyo biganiro bikazajya bigera ku bandi bana b’ingeri zitandukanye ndetse n’ababyeyi babo bakarushaho kumenya agaciro k’ibyo biganiro bahereye ku buhamya bw’abababanjirije.

Kuri uyu gatandatu tariki 30 Kanama 2014, ku Kacyiru ahakorera Isomero ry’igihugu hahurijwe urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye ngo bagezweho bimwe mu byavuye mu biganiro by’urundi rubyiruko rwaganiriye n’abantu bakuze ku bintu bigiye bitandukanye, aho uru rubyiruko rwumvise kandi rugakunda ibyagiye biganirwa ndetse narwo ruhava rwiyemeje kuzajya ruganira n’ababyeyi ndetse n’abandi bakuze.

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwamurikiwe ibiganiro by'urubyiruko bagenzi babo baganiriye n'abakuze

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwamurikiwe ibiganiro by'urubyiruko bagenzi babo baganiriye n'abakuze

Mu kiganiro na Tambo Nelson uyobora umuryango “Stories For Hope Rwanda”, yadutangarije ko izi nkuru zizana icyizere mu rubyiruko, intego zazo harimo kutagirirana nabi, gukira kw’imitima ndetse n’ubwiyunge, hakabamo kandi no kongera ububiko bw’inkuru zibara amateka hatangwa ibintu by’ingenzi biranga indangagaciro z’u Rwanda, umuco, imbaraga n’ibyiringiro mu banyarwanda.

Tambo Nelson uyobora umuryango "Stories For Hope Rwanda"

Tambo Nelson uyobora umuryango "Stories For Hope Rwanda"

Uretse uru rubyiruko rwabashije kuganirizwa no kumurikirwa ibyavuye mu biganiro bagenzi babo bakoranye n’abantu bakuze, Tambo Nelson yatangaje ko bazakomeza gukangurira n’urundi rubyiruko badasize n’abakuze, bakabasobanurira akamaro k’ibi biganiro kandi bakazajya banashishikariza abakiri bato kujya bagana isomero bakamenya byinshi biba biri mu nyandiko byabasha kugira akamaro ku buzima bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND