Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton ari naryo akoresha mu buhanzi bwe bwo gusetsa, aherutse gukora agashya ubwo yatahaga ubukwe bw’ababyeyi be bamubyaye ndetse akanambarira se akamubera kigingi (Best Man cyangwa Parrain), ibintu bamwe babanje gufata nk’urwenya.
Ntibikunze kubaho ko umwana ataha ubukwe bw’ababyeyi be nyamara siko byagenze kuri Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton, uyu we uretse no gutaha ubukwe bwa se na nyina akaba yarambariye se akamubera Kigingi (Best Man), ibintu byatunguye benshi babanza no kubifata nk’urwenya kuko uyu musore asanzwe ari umunyarwenya mu itsinda rya “Comedy Doers”.
Clapton mu bukwe bw'ababyeyi be, aho yari yabaye Kigingi (Best Man) wa se umubyara
Ubusanzwe, umusore wakoze ubukwe aberwa Kigingi n’umuntu umuruta cyangwa benda kungana kandi uwo akaba afatwa nk’umuntu w’inararibonye kuburyo aba amuyoboye kandi ari umujyanama we mu bijyanye no kubaka urugo, nyamara uyu musore w’imyaka 24 we yari ayoboye se w’imyaka hafi 50 umaze imyaka 30 abana n’umugore we ari we nyina wa Clapton ariko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bataranasezeranye imbere y’Imana. Muri iyi myaka bari bamaze babana, bakaba baranabyaranye abana 6, uyu wabambariye akaba ari we mfura yabo.
Umunyarwenya Clapton na nyina umubyara, n'ubwo akuze yifotoje bigendanye n'ibyifuzo by'umuhungu we
Umunyarwenya Clapton na se yabereye Kigingi (Best Man)
Ubu bukwe bwabereye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Kayonza, aho se na nyina wa Clapton basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Gatsibo mu kwezi gushize, nyuma baza no gukora ibirori byo gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Assemble de Dieu.
Besnhi bibwiraga ko ari urwenya ariko ubukwe bwaratashye, umwana aba "Best Man" wa se umubyara
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Claton yashimangiye ko ibyo yakoze bifite ishingiro n’ubwo abantu babanje kubigira urwenya, ndetse n’ababyeyi be bakaba barabimushimiye cyane kuko n’ubwo ari umwana akora inshingano zikomeye agafasha ababyeyi be mu kubagira inama, mu kurihira barumuna be amashuri ndetse n’ubundi bufasha butandukanye kuko batishoboye, ubu bukwe ndetse akaba ari nawe wabafashije kugirango bubashe gukorwa nyuma y’imyaka 30 yose babana batarasezeranye.
Aba babyeyi ubu barabana barasezeranye imbere y'Imana n'imbere y'amategeko babifashijwemo n'umuhungu wabo
Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton uretse kuba ari umunyarwenya mu itsinda rya Comedy Doers, akora n’ubuhanzi bwo gukora amafoto asekeje ndetse iyi mpano ye akaba ashaka kurushaho kuyiteza imbere, dore ko uretse no kuba ibyo akora mu mafoto bisetsa abantu, anahamya ko bifite ubutumwa biba biha ababibona, bakabasha kujya bamenya neza gusesengura amwe mu magambo bavuga.
Uretse kuba ari umunyarwenya mu itsinda rya "Comedy Doers", Clapton anakora ibishushanyo bigamije gusetsa. Ibi ni bimwe mu mafoto menshi akoresha asetsa
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO