RFL
Kigali

Umunyarwenya Mugisha yatashye ubukwe bwa se na nyina, anaba Kigingi (Best Man) wa se - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2014 14:29
21


Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton ari naryo akoresha mu buhanzi bwe bwo gusetsa, aherutse gukora agashya ubwo yatahaga ubukwe bw’ababyeyi be bamubyaye ndetse akanambarira se akamubera kigingi (Best Man cyangwa Parrain), ibintu bamwe babanje gufata nk’urwenya.



Ntibikunze kubaho ko umwana ataha ubukwe bw’ababyeyi be nyamara siko byagenze kuri Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Clapton, uyu we uretse no gutaha ubukwe bwa se na nyina akaba yarambariye se akamubera Kigingi (Best Man), ibintu byatunguye benshi babanza no kubifata nk’urwenya kuko uyu musore asanzwe ari umunyarwenya mu itsinda rya “Comedy Doers”.

Clapton mu bukwe bw'ababyeyi be, aho yari yabaye Kigingi (Best Man) wa se umubyara

Clapton mu bukwe bw'ababyeyi be, aho yari yabaye Kigingi (Best Man) wa se umubyara

Ubusanzwe, umusore wakoze ubukwe aberwa Kigingi n’umuntu umuruta cyangwa benda kungana kandi uwo akaba afatwa nk’umuntu w’inararibonye kuburyo aba amuyoboye kandi ari umujyanama we mu bijyanye no kubaka urugo, nyamara uyu musore w’imyaka 24 we yari ayoboye se w’imyaka hafi 50 umaze imyaka 30 abana n’umugore we ari we nyina wa Clapton ariko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bataranasezeranye imbere y’Imana. Muri iyi myaka bari bamaze babana, bakaba baranabyaranye abana 6, uyu wabambariye akaba ari we mfura yabo.

Umunyarwenya Clapton na nyina umubyara, n'ubwo akuze yifotoje bigendanye n'ibyifuzo by'umuhungu we

Umunyarwenya Clapton na nyina umubyara, n'ubwo akuze yifotoje bigendanye n'ibyifuzo by'umuhungu we

Umunyarwenya Clapton na se yabereye Kigingi (Best Man)

Umunyarwenya Clapton na se yabereye Kigingi (Best Man)

Ubu bukwe bwabereye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Kayonza, aho se na nyina wa Clapton basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Gatsibo mu kwezi gushize, nyuma baza no gukora ibirori byo gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Assemble de Dieu.

Ubukwe

Besnhi bibwiraga ko ari urwenya ariko ubukwe bwaratashye, umwana aba "Best Man" wa se umubyara

Besnhi bibwiraga ko ari urwenya ariko ubukwe bwaratashye, umwana aba "Best Man" wa se umubyara

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Claton yashimangiye ko ibyo yakoze  bifite ishingiro n’ubwo abantu babanje kubigira urwenya, ndetse n’ababyeyi be bakaba barabimushimiye cyane kuko n’ubwo ari umwana akora inshingano zikomeye agafasha ababyeyi be mu kubagira inama, mu kurihira barumuna be amashuri ndetse n’ubundi bufasha butandukanye kuko batishoboye, ubu bukwe ndetse akaba ari nawe wabafashije kugirango bubashe gukorwa nyuma y’imyaka 30 yose babana batarasezeranye.

ubukwe

Aba babyeyi ubu barabana barasezeranye imbere y'Imana n'imbere y'amategeko babifashijwemo n'umuhungu wabo

Aba babyeyi ubu barabana barasezeranye imbere y'Imana n'imbere y'amategeko babifashijwemo n'umuhungu wabo

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton uretse kuba ari umunyarwenya mu itsinda rya Comedy Doers, akora n’ubuhanzi bwo gukora amafoto asekeje ndetse iyi mpano ye akaba ashaka kurushaho kuyiteza imbere, dore ko uretse no kuba ibyo akora mu mafoto bisetsa abantu, anahamya ko bifite ubutumwa biba biha ababibona, bakabasha kujya bamenya neza gusesengura amwe  mu magambo bavuga.

clapton

clapton

clapton

clapton

clapton

Uretse kuba ari umunyarwenya mu itsinda rya "Comedy Doers", Clapton anakora ibishushanyo bigamije gusetsa. Ibi ni bimwe mu mafoto menshi akoresha asetsa

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MARIE9 years ago
    ARANSHIMISHIJE CYANEEEEEEEEEEEEEEE
  • nzabo9 years ago
    Nice inventor
  • moses9 years ago
    aranshimishije gusa Imana ikomeze imwongerere ubumenyi burenze kubwo yarafite
  • desire9 years ago
    imbavu zahiye !!! mumbalire mundangire aho nagura dvd ye.merci
  • 9 years ago
    Nukuri arashoboye ndumiwe pee!!
  • 9 years ago
    HABACUC ARANSHIMISHIJE
  • 9 years ago
    Nibyiza
  • peace jack9 years ago
    Kbsa nibintubye kdi Imana imwongerere ubumenyi kuriyimpano ,njye muzi bihagije kdi turanakorana .congs bro !!!!!!
  • jesse9 years ago
    Clapton, niyo umubonye gusa urisekera
  • Dusenge9 years ago
    ninyirudukoryo ariko birashimishije.
  • murangwa celestin9 years ago
    ko ndeba bangana
  • joseph nyakarengo9 years ago
    ikinsekeje uwo mwana twiganye secondary. kandi yari serie ni crapton
  • MANZI AUGUSTIN9 years ago
    uyumusore n umujyanama mwiza
  • Mwiza9 years ago
    Muri Est haba stories zishimishije buri week
  • rpclaver9 years ago
    uyu niwe muhanzi kabisa! akomereze aho!!!!
  • 9 years ago
    byiza weeeeee
  • MURENZI9 years ago
    ARASHIMISHIJE CYANE!!!!!
  • alegisi9 years ago
    ko ndeba uyu musaza ari umujene ra
  • Vin9 years ago
    Ni ukuri uyu musore aranshimishije. ndashaka guhura na we. nimero yanjye ya telefoni ni 0725981585. azampamagare duhure
  • Ndayambaje J Damasceni9 years ago
    Nukuri Uyu Mwana Afite Impano Nzizape Akomereze Aho Kandi Imana Imuhe Umugisha





Inyarwanda BACKGROUND