RFL
Kigali

Umumaro w’urunyanya ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/10/2017 11:58
1


Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bagaragaza ko inyanya ari kimwe mu biribwa bifite ubushobozi bwo kurinda umubiri w’umuntu aho zishobora kuwurinda indwara zitandukanye



Inyanya zikungahaye kuri vitamine C, zifitemo umunyungugu wa magnesium, zinc, cuivre, fer n’indi myinshi ituma umubiri ugubwa neza

Abahanga bavuga ko inyanya zifitemo ubushobozi bwo kurinda ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu kandi zigatuma umuntu areba neza bitewe n’uko zivura amaso

Ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa se hypertension,urunyanya ni ingirakamaro kuko rushobora gushyira uyu muvuduko ku rugero rusanzwe, bishatse kuvuga ko uramutse ugize iki kibazo ugafata urunyanya ushobora koroherwa mu gihe ugitegereje ubundi bufasha

Urubuga Passport santé ruvuga ko urunyanya rufite ubushobozi bwo koza mu mara ndetse ngo runabasha kurinda kanseri zitandukanye zirimo iy’udusabo tw’intanga ku bagabo bakunze kuzirya

Inyanya kandi ngo zishobora kurinda kanseri y’igifu, iy’ibihaha n’iy’umuhogo, inyanya kandi ngo zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu gusaza aho uwaziriye aba afite amahirwe yo guhorana itoto kandi akuze mu myaka

Inyanya kandi ngo ziri mu biribwa bishobora kwifashishwa mu kurwanya ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri kandi bituma uwaziriye yituma bitamugoye bitewe n’umunyungugu wa potassium ufite akamaro ko gutuma umuntu abasha kwituma neza, imikorere y’imikaya igatungana ndetse n’umutima ugakora neza

Abahanga mu by’imirire bavuga ko inyanya zigira uruhare mu kurwanya umubyibuho ukabije kandi ngo kuba 93% byazo ari amazi bituma zibasha guhangana n’ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri nkuko twabivuze haruguru,

Ikindi nuko inyanya zifasha mu igogorwa ry’ibiryo, kandi ngo burya umutobe w’inyanya ugabanya ububabare bw’aho umuntu aba ayarumwe n’inzuki cyangwa se ibitagangurirwa umuntu akabasha gukira mu buryo bworoshye

Urubuga Passeport santé rukomeza ruvuga ko ari byiza kurya inyanya ari mbisi ngo kuko aribwo ziba zifite intungamubiri zuzuye

Ku bantu barira inyanya mbisi mu murima, ngo si byiza kuko burya ziba zifite imiti ifatwa nk’uburozi ku buzima bw’umuntu, bishatse kuvuga ko niba ugiye kuruhekenya kugirango ufate za ntungamubiri uko zakabaye ni byiza ko ubanza kururonga neza

Src: passeport santé 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John6 years ago
    Ndabashimiye kuri aya makuru muduhaye kurunyanya Ndumva umuntu yarufata nk'imbuto Keep it up for more healthy info.





Inyarwanda BACKGROUND