RFL
Kigali

Ubuhamya buteye agahinda bw'umukobwa wari waragizwe umucakara n’ibyihebe bya Islamic State

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/01/2017 7:54
2


Lamiya Haji Bashar ni umukobwa w’imyaka 18 wamaze amezi 20 mu buzima buteye agahinda nyuma yo gufatwa bugwate n’ibyihebe bya Islamic State. Muri icyo gihe cyose yakoreshwaga ibikorwa by’agahato bishingiye ku gitsina gusa ubu yagize amahirwe yo gutoroka, akaba arimo agenda akorera ubuvugizi abandi bari mu buzima nk’ubwo yaciyemo.



Gukubitwa bikabije, kugurishwa no gufatwa ku ngufu nibyo byaranze amezi 20 Lamiya Haji Bashar yamaze ari mu maboko y’ibyihebe bya Islamic State byamugurishaga. Gutoroka yari inzira itoroshye kuko inshuro yabigerageje agafatwa ari nyinshi. Umucamanza wa sharia wo muri Mosul amaze kubwirwa ko uyu mukobwa yagerageje gutoroka afite n’abandi bakobwa yashishikarije gutorokana nawe yanzuye ko agomba kwicwa cyangwa agacibwa akaguru kamwe kugira ngo atongera kubona uko atoroka, nuko nawe yashiritse ubwoba asubiza ko n’ubwo bamuca ukuguru kumwe azakoresha ukundi agatoroka, ahamya ko atazacika intege.

Amaze kugaragaza ko atazacika intege ngo yemere gukomeza kuba umucakara yakijijwe n’umwe mu bayobozi ba Islamic State wahise uvuga ko uyu mukobwa akwiye kugurishwa ku w'undi muntu. Lamiya ni umwe mu bihumbi by’abagore n’abakobwa Islamic State ikatira igihano cyo kuba abacakara bafatwa ku ngufu ndetse bagakoreshwa irindi yicarubozo, amaze kugurishwa yamaze undi mwaka afitwe n’umuntu wa muguze akamukoresha ubucakara ari na we yaje gutoroka.

ISIS members in Central Asia pose with guns. One IS leader forced Lamiya to work beside men making suicide vests, where they churned out 50 devices each day

Abarwanyi ba Islamic State

Mu gutoroka kwe, yangiritse cyane umubiri we nyuma y’uko mine imiturikanye ari kumwe n’undi bari batorokanye we akanahasiga ubuzima. Aganira n’umunyamakuru wa DailyMail wamusanze mu Budage, uyu mukobwa yavuze uburyo se n’abavandimwe be barashwe hanyuma ababarashe bakaba ari bo bamutwara bakamugira umucakara. Avuga ko mu kubakorera iyicarubozo, bakubitwaga hakoreshejwe insinga zirimo amashanyarazi, kubajomba imbunda no kubakandagira.

Mu gihe yamaze ari mu maboko y’abarwanyi ba Islamic State, Lamiya avuga ko yabonye ibibi byinshi, abana bagurishwa bakanafatwa ku ngufu, ndetse bagatozwa ku ngufu gukora ibisasu byakoreshwaga n’abiyahuzi. Lamiya avuga ko yigeze gushyirwa mu cyumba agafatwa ku ngufu n’abagabo 40 ngo barenze kuba inyamanswa. Uyu mwana w’umukobwa avuga ko nyuma y’ibyamubayeho yifuza gukomeza amashuri, akiga akaminuza.

Ngo akiri muto, Lamiya yumvaga bavuga Daesh (indi nyito ya Islamic State) akumva ni nk’inyamanswa yateye, ntiyigeze atekereza ko ari abantu bakora ibintu biteye ubwoba nk’ibyo yababonye bamukorera n’umuryango we. Ubwo bageraga mu mujyi wa Mosul, abatuye aho bumvaga hazaba amakimbirane ashingiye kuri politiki adafite aho ahuriye n’abasivili nyamara ntabwo ari uko byagenze kuko abarwanyi baje bagasaba abo muri ako gace bose guhinduka bakajya mu idini ya islam cyangwa bakicwa.

The brave teenager endured a horrific tale of savagery far beyond anyone¿s worst nightmare.  Above she tells her story to Ian Birrell in Germany

Lamiya wagurishijwe n'ibyihebe ubugira gatanu, aha yari kumwe n'umunyamakuru wa DailyMail Ian Birrell watangaje inkuru ye

Avuga ko bakoranirije hamwe abagore mu kigo cy’ishuri, abagabo bo bakajyanwa, ari nabwo bwa nyuma yabonye abavandimwe be b’abahungu na se umubyara bahise barasirwa ku musozi witwa Sinjar. Ku munsi wakurikiyeho, abakecuru nabo barishwe, abagore bashyingiwe n’abana bato b’abakobwa bajyanwa muri Tal Afar, abangavu n’abakobwa batarashyingirwa bo boherezwa mu mujyi wa Mosul. Lamiya n’abavandimwe be 3 batangiye guhura n’ihohoterwa, ibyihebe bibakoraho bikanabasoma ku ngufu, bakusanyirijwe mu nzu nini cyane hanyuma abantu bakajya baza kubagura, uwanze kugenda agakubitwa insinga z’amashanyarazi, Lamiya yibuka ko harimo n’abana b’imyaka 9.

Lamiya Haji Bashar was condemned to sex slavery by Islamic State, but she managed to escape

Lamiya Haji Bashar yanyuze mu mezi 20 y'ubuzima bushaririye

Avuga inkuru itari ngufi y’uko yaje kugurishwa ku mugabo uri mu myaka 40 ariko nyuma yo kugerageza gutoroka inshuro ebyiri zose akaba yarongeye kugurishwa ku wundi murwanyi wa Islamic State wakoraga ibisasu abitse n’izindi ntwaro nyinshi, aha niho yigishirijwe gukora ibisasu byakoreshwaga n’abiyahuzi, nyuma ya ho yongera kugurishwa ku muntu ukora kwa muganga wamuhaye telephone ngo ajye amuhamagara igihe cyose amukeneye, iyi niyo yakoresheje ahamagara mwenewabo utuye muri Kurdistan ari we wamwoherereje amafaranga 7500 by’amadolari ngo amufashe gucika, gusa ku bw’amahirwe make bari mu nzira bahunga abandi 2 bari kumwe na we bakandagiye mine irabaturikana inamwangiza umubiri atakaza n’ijisho rye rimwe.

Nyuma yaje kujyanwa n’abaturage bo muri Kurdistan kwa muganga, aba nibo bamwitayeho kugeza abonanye na mwenewabo, yaje kuhava yoherezwa mu budage ari ho umunyamakuru yamusanze. Ubuhamya bwe bwakoze ku mitima abenshi mu batuye isi basomye iyi nkuru ye, bagaragaza ko isi idakwiye kurangarira ku bantu badafite icyo bavuze nka ba Kim Kardashian n’umuryango we, dore ko uyu mwana avuga ko abagore n’abakobwa n’abana b’abakobwa bagera mu 3600 bakiri mu maboko ya Islamic State babayeho nk’uko yari abayeho kandi bakaba nta kizere bafite, abatuye isi bakaba bakwiye guhagurukira kubavuganira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKESHIMANA Augustini7 years ago
    birababaje cyane nihakumirwe hatazajye nda nabandi kuko nukumuga ubukugu bwigihugu.
  • Kibwa27 years ago
    Izi ni montage za abanyamerika kugira ngo bakomeze babone uko bateza akaduruvayo mu isi, iyi mitwe igendera kumatwara ya kisilamu igistina iracyubaha cyane, niyo bagufashe usambana gusa ushobora no guhanishwa gupfa nkanswe gufata kungufu! Ibi ni filme zikorwa na abanya Amerika na Abanyaburayi kubera ko aribo bayoboye itangazamakuru Ku Isi kugira ngo bumvikanishe ko intambara bashoza zifite ishingiro!!





Inyarwanda BACKGROUND