RFL
Kigali

Umuhanzi Tuyisabe Audas agiye kurushingana n’umukobwa avuga ko yakubitiwe akanafungwa azira gukundana nawe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2016 18:31
12


Umuhanzi Tuyisabe Audas nyuma y’intambara y’urukundo yanyuzemo aho ahamya ko yafunzwe azira gukundana n’umukobwa ariko ababyeyi b’umukobwa ntibashyigikire ko bakundana, kuri ubu atewe ishema no kuba agiye gukorana ubukwe n’uyu mwali yakunze n’umutima we wose kuva mu myaka hafi ine ishize.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com umuhanzi Audas ubwo yatugezaho indirimbo nshya“Ubaye Uwanjye” yahimbiye uyu mukobwa wamutwaye umutima, yavuze ko afite ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kunesha urugamba rw’urukundo  yamazemo imyaka irenga 3, agakubitwa, agafungwa, akambara amapingu azira gukundana n’umukobwa witwa Mutoni ari nawe bagiye kurushingana mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2016.

Nubwo Audas yakunze uyu mukobwa ndetse akanafungwa azira kumukunda, uyu mukobwa nawe ngo yasaga nk’uwasazijwe n’urukundo aho yari yarimariyemo Audas kugeza ubwo hari igihe yagezemo ngo akananirwa kujya ku ishuri kubera guhora atekereza kuri Audas yakunze ariko ababyeyi be(ba Mutoni)bakamubuza gukundana n'uwo musore. Audas yagize ati:

(Iyi ndirimbo Ubaye Uwanjye) nayanditse ngira ngo ngaragaze ko imvune nagiye ngira igihe namuteretaga zirangiye, kuko mu bantu bagiye bakundana bagahura n’intambara zikomeye z’urukundo nanjye ndimo. Uwo mukobwa nubwo turi gupanga kubana mu gihe cya vuba yaramvunnye kumubona. Uyu mukobwa naramukubitiwe ndanamufungirwa nzizwa kumukunda no kunkunda kwe. Nambitswe amapingu kumugaragaro abantu bose babireba kubera uwo mukobwa.

Audas Tuyisabe

Audas wishimiye cyane kuba agiye kurushingana n'uwo yakunze kuva kera /Ifoto-Niyonzima Moses

Yambitswe amapingu azira gukundana n'umukobwa,afungwa iminsi ine atarya atanywa

Audas yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko yafunzwe iminsi ine azira gukundana na Mutoni,akaba ngo yari afungiye kuri burigade yo mu mujyi aho bita Kiminoroji, amaramo iminsi ine atarya atanywa. Asobanura imvano y'uko byagenze akajya gufungwa n'inzego zishinzwe umutekano, Audas yagize ati:

Narafunzwe mfatiwe Nyabugogo muri gare mfatwa n'umupolisi ufite inyenyeri ebyiri. Nyine urabona nari ndi mu kazi(acururiza Nyabugogo),umuntu araza arambaza ati ukundana na Mutoni? Ndamubwira  nti yego, arambwira ati ese uriya muryango waba uwuzi? Ndamubwira nti ibyo kuwumenya ntaho bihuriye no kuba mukunda(Mutoni), nkivuga ibyo nahise mbona umupolisi ukuriye gare iruhande rwanjye, ahita abaza uwo muntu twari turimo tuvugana ati ni uwuhe uwo muntu,aramubwira ati ni uyu, mbona akuyemo amapingu arambwira ngo ambara,mbonye nta kundi ndi bubigenze,ndemera ndambara bahita banjyana kuri office ya polisi muri gare,hahita haza imodoka ipfutse hose,banyinjizamo nisanga kuri burigade yo mu mujyi aho bita Kiminoroji cyangwa se aho bakunze kwita ko hafungirwa imfungwa zijyanywe kwa Gacinya,ni uko byagenze,namazemo iminsi ine ntarya ntanywa ntajyanwa ku bwiherero.

Muri iyo ndirimbo Ubaye Uwanjye hari aho Audas agera akaririmba ati “Nabonaga inzira ari ndende yo kumugeraho kubera ko ntanabashaga guhura nawe ngo mbe navugana nawe.Ubaye uwanjye umutima wanjye urawutashye, ubaye uwanjye tubaye umwe burundu ubudatana.Nibazaga icyo nakora ngo nkugereho none birabaye. Iyizire mwamikazi w'umutima wanjye niwowe nasabye Imana,none irakumpaye,urabaruta,nzakuba hafi sinzagutererana,iyizire ngwino tubane akaramata....”

Ifungwa rye ryaturutse ku babyeyi b'umukobwa batashakaga ko bakundana yagize ati:

Kuva igihe twatangiriye gukundana kugeza ubu tugeze igihe tugiye kubana hashize imyaka hafi ine. Mbere ubwo muri iyo ntambara y'urukundo,nta na rimwe twigeze tugira amahirwe yo kuvugana yaba kuri terefoni cyangwa imbonankubone, gusa twabashaka kurebana ariko ntitwabashaga kuvugana, twaganiriraga mu masiri yo mu maso,imitima ikisobanurira, mbese nawe ubwo urabyumva twakoresha amarenga nk’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga. Kubera ko iwabo nibo bantu ba mbere bampigaga bagira ngo ngende njye kure yabo aho amaso yabo atabasha kundeba.

Ifungwa ryanjye ryaturutse ku babyeyi b’umukobwa kubera ko babonaga ubutunzi bafite babugereranya n’ubushobozi bwanjye bakabona ntakwiye umukobwa batitaye kubyo babwirwaga ko dukundana. Uretse iwabo bangendagaho, hari n’abandi bantu nari mpanganye nabo babaga bamushaka,

Kugeza ubu hashize imyaka itatu n’amezi icumi dukundana urumva ko imyaka ine igiye kuzura. Ikintu cyatumye nkomeza kumukunda cyane ni ukubera ko n’ubwo iwabo bancaga intege ariko akababaro kanjye twaragafatanyaga, ntiyigeze antererana mu gihe nagaba nihebye.

Audas Tuyisabe

Audas avuga ko yakubiswe agafungwa azira gukunda Mutoni/Ifoto-Niyonzima Moses

Audas yaje kwemererwa gute kurongora Mutoni?

Gusubizwa kwe, Audas avuga ko se w’umukobwa yaje kumutumaho, kugira ngo baganire ku kibazo cy’umukobwa we wamukunze birenze, kugeza aho ananirwa kujya ku ishuri kubera kumutekerezaho. Nyuma yo kuganira, Se w’umukobwa yaje kumwemerera ko bakundana ndetse abemerera ko bazarushingana. Yagize ati:

Kubera Imana natangajwe ni uko ise yantumyeho akambwira ko ankeneye kugira ngo tuganire ku kibazo cy’umukobwa we wankunze, ngo akaba atakibasha kujya ku ishuri kubera guhora atekereza kuri njye. Muri make, naje guhura na papa we ansanze ahantu narindi ambaza niba nkunda umukobwa we koko cyangwa niba nikinira, nanjye sinazuyaje,nahise mubwiza ukuri,mubwira ko mukunda by'ukuri. Akimara kubyumva yarasetse cyane ahita ambaza ati ese niba umukunda urifuza iki? Mpita numva ko mbonye chance(amahirwe) yo kumubwiza ukuri,mubwira ko abaye abinyemereye yamumpa tukibanira,ahita amera nkuguye mu kantu,arambwira ati Wowe uri umusore udasanzwe ati uratinyuka ukambwira ko ushaka umukobwa wanjye ngo mubane? Nanjye nti Yiiiii. Ahita ambwira ati gumya umukunde ariko ntuzambabarize umwana,ndongera mpita mubwira nti ndamumukunda sinamubabaza,nawe ahita ambwira ati ntukongere guhangayika ndi umubyeyi. Kugira ngo anyemeze koko yahise abwira abajyaga bangendaho bashaka kuzanyica ko ndi umwana we ababwira ko ntawemerewe kongera kugira ikindi kintu kibi ankorera. Kuva ubwo tugitandukana,urugamba rw'urukundo mba ndutsinze ntyo,ni uko byagenze none ubu ari kudutegurira ubuzima bw'ejo hazaza nanjye ubu mfashwe nk'umwana mubandi,burya isengesho ni isengesho.

Audas n'umukunzi we Mutoni bose ni abakristo mu Itorero Healing Centre riherereye i Remera inyuma ya Gare rikaba riyoborwa na Pastor Ntayomba Emmauel. Ubukwe bwabo biteganyijwe ko buzabera kuri urwo rusengero, uwo munsi ukazaba ari uw'amateka kuri Audas n'umukunzi we Mutoni nyuma y'urugamba rw'urukundo banyuzemo bakarutsinda amahoro ubu bakaba bagiye kubana ubuzima bwabo bwose.

UMVA HANO INDIRIMBO "UBAYE UWANJYE" YA AUDAS IVUGA KU BYISHIMO AFITE NYUMA Y'INTAMBARA Y'URUKUNDO YANYUZEMO ATERETA MUTONI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mmmmm8 years ago
    hahaha doesnt even sound right. mukanya ngo kuva mwakundana ntimuravugana, ngo none mugiye kubana? mukanya ngo ise yagutumyeho none ngo yagusanze ahantu muraganira? hm... funny story
  • GAHIMA8 years ago
    Navane ibyo aho.
  • gyryhxfjifes8 years ago
    mujye mureka guserereza ngo umupolice ufite inyenyeri?ibyo ubeshye nukuri koko.ujye wibeshyera kugiti cyawe ntukabeshyere abandi
  • W8 years ago
    Sha nange sinamuguha ndabona uri gisarigoma umuntu usubira mubyo sebukwe yamubwiye ariko nkbaze gereza yo kwa gacinya ibahe
  • jos8 years ago
    sha sinzi uwo mubyeyi waguhaye umwanawe niba utabeshye ukuntu mnona nawe ubwawe ntabwenge ufite urajabiriye umuntu wigisaza nkawe wifotoza nkabana
  • Hhhhhhhh dc8 years ago
    Ariko abasore barabwira kubona asebya uriya mwari nkuriya!!! Gusa uriya mujamwa ararwaye nago ari normal
  • eric8 years ago
    Arasetsa gusa
  • la noire8 years ago
    ESE muhungu ubu niba utabikiye akabanga kwa sobukwe ntuzanavuga uko kuburiri urongora umugore uje kuruhira iwawe nyabusa mukobwa jya wita kubimenyetso, ahanwa avayo ntahanwa ajyayo final destination
  • Lil Jay 8 years ago
    Mbega ubusazi wamusorewe genda bagusengere abazimu bakurimo bakuvemo
  • alphonse8 years ago
    harubuhamya butatangirwa mwitamgaza makuru.
  • aunt8 years ago
    this is a stupid man I ve ever seen In my life.may God be on the side of mutoni during this hard moment
  • ansime Frank 7 years ago
    Babane uruzira herezo. Mbifurize urugo ruhire





Inyarwanda BACKGROUND