RFL
Kigali

Umugore ubyibushye kurusha abandi ku isi agiye kubagwa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/02/2017 10:01
0


Umunya-Misirikazi Eman Ahmed Abd El Aty ufatwa nk’umugore wa mbere ku isi ubyibushye, ku wa Gatandatu ushize yageze mu Buhinde aho yagiye kubagwa mu buryo buhambaye hagamijwe kugabanya ibiro bye nkuko biherutse gutangazwa n’umuganga umukurikiranira hafi.



Uyu mugore w’imyaka 36, kugeza ubu apima ibiro maganatanu(500kg), akaba afite uburwayi bumutera kubyimba bimwe mu bice by’umubiri n’ingingo ze mu buryo bukabije. Iyi nkuru ye itangaje y’ibiro byinshi afite ikaba yarasakaye ku isi hose itangaza benshi ndetse umuganga ubanga wo mu Buhinde yemera kumufasha kubagwa ku buntu.

Eman Ahmed Abd El Aty yagombaga kugera mu mujyi wa Bombay mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatandatu washize azanywe n’indege yihariye yari yateguriwe nkuko byemejwe na Dr Muffazal Lakdawala umukurikirana. Ati “ Kugira ngo ategurirwe uru rugendo, ikipe y’abaganga bamaze iminsi 10 mu Misiri kugira ngo bamworohereze urugendo.”

Abd El Aty ufite ibibazo bitandukanye by’ubuzima aterwa n’uyu mubyibuho ndetse bikaba ari byo byatumye agiye kubagwa byihutirwa, ntibyamukundiye ko agera mu Buhinde hakiri kare. Kubera ibi bibazo by’ubuzima amakompanyi y’indege yatinyaga kumutwara.

Ni umurwayi wo kwitondera cyane kuko amaze imyaka isaga 25 atabasha kunyeganyega cyangwa gusohoka mu nzu. Muganga

Uku kubagwa kuramenyerewe cyane mu Buhinde aho mu gice cy’umujyi hakunze kugaragara umubare uri hejuru w’abafite umubyibuho ukabije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND