Umucuruzi wo mu mujyi wa Kampala yatunguye abo mu muryango wo kwa sebukwe ubwo yirukanaga umukobwa wabo amuziza kuba abyara abakobwa gusa, uyu mugore bakaba bari barabyaranye abana batatu b’abakobwa ari nabo amuziza ko ngo nta gahungu na mba yigeze abyara.
Uyu mugabo witwa Mathew Sserubidde agiye gushaka umukobwa wa Sam Ssimbwa kuko umugore asangwanywe amaze kubona ko nta gahungu azamubyaraho, uyu Sam Ssimbwa akaba ari umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Uganda ariko wagiye atoza amakipe atandukanye yo mu Rwanda, ubu akaba ashobora guhita aba sebukwe w’uyu mugabo wajijije umugore we ko babyaranye abakobwa gusa.
Uyu mugeni mushya wa Sserubidde akaba n’umukobwa wa Sam Ssimbwa, yitwa Milly Bayiiyana akaba nawe azwi cyane muri Uganda. Mu byatumye amenyekana, harimo kuba mu mwaka wa 2012 afatanyije n’abavandimwe be baragiranye amakimmbirane akomeye n’umunyamuzika Sophie Nantongo bamwirukana iwabo bavuga ko yashatse gusenyera mama wabo.
Ibi byabaye kuri mama wabo, nibyo bigiye kuba ku mugore ugiye kuba mukeba w’uyu mukobwa kuko icyo gihe Sam Ssimbwa nawe yirukanye mama w’aba bana ariko aho bitandukanira ni uko icyo bapfaga gitandukanye.
Uyu mugabo ugiye gushaka umukobwa wa Sam Ssimbwa ashyigikiwe na se ndetse n’abandi bo mu muryango we, ku rundi ruhande kandi na se w’umukobwa aramushyigikiye ndetse ibirori byo kumusaba bizaba mu mpera z’icyumweru ariko hari abatabishyigikiye batumva ukuntu umukobwa wa Sam yashyingiranwa n’umugabo usanzwe afite umugore kandi akaba ntacyo amuziza kigaragara.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO