RFL
Kigali

Umuco-Umugani w'Ingwe n'abagaragu bayo, Bakame, Gikeri, Mpongo n'Igitangangurirwa.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/07/2014 14:00
2


Kera habayeho ingwe maze iyo ngwe ikaba yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n’igitagangurirwa. Bukeye ishaka kujya kwa sebukwe, igufatira abana b’impongo n’ab’igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira, ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe.



Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara umuheto wayo bishyira nzira. Ingwe iza kubwira Bakame(urukwavu) iti « jya kuntekerera itabi.» Bakame irayisubiza iti « mu bantu haba imbwa kandi zikanzira, ngiyeyo zanyica.» Ibwira impongo iti « igireyo ureke aka kanyabwoba.» Impongo iti « databuja, abantu bakunda uruhu rwanjye, ngiyeyo sinabakira.» Ingwe yigirayo, yitekerera itabi.

Ngo itirimuke, Bakame ibwira bagenzi bayo iti « nta kwikorera icyo utazi, nimuze turebe ikirimo. » Zitura igikeri, zipfundura uruhago, zisanga ari abana bazo!

Hagenda impongo ibasubiza imuhira; igira ab’ingwe ibakubita muri cya gihago, banze kurwuzura ishyiramo ibisinde. Igitagangurirwa kirarukanira, bigaruka ako kanya. Nuko ingwe iba iraje, bikomeza urugendo.

Biza guhura n’indi ngwe, biraramukanya. Ya ngwe igeze kuri Bakame, Bakame irayibwira iti « ubwenge bw’umwe burayobera.» Igeze ku mpongo, impongo iti «nteye intambwe ebyiri, ntera abana imuhira!» Iramukije igitagangurirwa kiti «nkanira uruhago nkarusha uwarukaniye ejo.» Iramukije igikeri kiti «barima ibisinde bakankorera. » Nuko iyo ngwe ibihatse, irishima ngo ifite abagaragu bazi kuvuga neza.

Bikomeza urugendo. Bigezeyo, igikeri kiratura kirihungira ngo kiriheje, hasigara Bakame. Ingwe ihamagaza uruhago rwayo, birarupfundura, birajyana birarya naho Bakame yisubirira ku muryango, haciye akanya iranduruka.

Bimaze guhashwa, sinzi uko ya ngwe yarabutswe agahanga k’icyana cyayo irakitegereza isanga koko ari akacyo. Ikimwaro n’umujinya birayica, irazenga, ibura aha ikwirwa, igaruka igana mu muryango, ibura Bakame; irakubirana isubira imuhira itanasezeye!

Igeze mu ndiri yayo ibura ibyana, ibura n’abagaragu, yicoka mu ishyamba ngo ihorere urubyaro rwayo, ariko iraheba.

Sinjye wahera, hahera ingwe n’ubugome bwayo.

Source Gakondo.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkubito9 years ago
    giraso yiturwa indi
  • Ineza ineza1 year ago
    Bakame barayitakawe bagakabya





Inyarwanda BACKGROUND