RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ese kwamamara byaba bitera ingeso mbi?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/09/2017 15:28
0


Kubaho ubuzima bw’icyamamare ni bimwe mu bintu benshi bibaza uko bimera, kubaho ubuzima bwawe bwose abantu baguhanze ijisho, benshi bagufata nk’intangarugero, bamwe bakwanga batanakuzi, abandi bagukunda batarakubona. Ariko se kuba icyamamare byaba bitera ingeso mbi?



N’ubwo benshi mu byamamare bavuga ko ubuzima bwabo bumeze nk’ubw’abandi bantu basanzwe, witegereje neza usanga atari ko bimeze kuri benshi kuko hari nk’ahantu aba adashobora kwinjira kugira ngo abantu batahamubona, hari imyambaro atakwambara n’ibindi nk’ibyo. Ikindi ushobora kwibaza ni uburyo ibyamamare byitwara yaba mu Rwanda ndetse no ku isi hose. Ese ubuzima bwo kuba icyamamare bwaba bukurura ingeso mbi?

Iyo ubaye icyamamare uhura n’abantu b’ingeri zose bashobora kuguhindura utarebye neza

Benshi mu byamamare babaho ubuzima umuntu yakwita ko bwagutse kuko ntaba ameze nk’umuntu usanzwe uva ku kazi akabonana n’umuryango we, agasura inshuti n’ibindi byoroheje. Iyo ubaye icyamamare uba ufite uruziga runini cyane rw’abo mukorana, abagufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, abo muhuje umwuga n’ibindi byinshi cyane bituma kubaho ubuzima bwite cyane bidapfa gushoboka. Muri uku kugira abantu benshi batandukanye ugomba kuba uri kumwe nabo, havamo bamwe bafite imico itari myiza, rimwe na rimwe ugasanga ugomba kubana nabo kenshi, gahoro gahoro ibyo bakora bibi nawe ukabyandura bigahinduka akamenyero.

Kwamamara bisa nk’ibizana n’ikiguzi

Kuba ufite impano yabyara amafaranga ni kimwe mu bituma abashoramari batandukanye bishimira gukorana nawe. Benshi mu bahanzi usanga baragiye bazamurwa n’abantu bafite ubushobozi bwo gushora amafaranga mu mpano yabo, ubu bufatanye bukajyana n’amasezerano areba impande zombi. Uku kubaho ufite umuntu mwagiranye amasezerano ugomba kubahiriza bishobora gutuma abashoramari bafatirana iby’amasezerano bagakoresha nyir’impano ibyo atifuza cyangwa bikamusaba kuba ahantu atifuza kuba. N’ubwo bitaba ku bantu bose, ibi nabyo byaba impamvu ituma bamwe mu byamamare bisanga mu murongo w’ingeso mbi.

Biragoye kwifata mu gihe ufite amahitamo menshi icyarimwe

Aha turavuga ibijyanye n’ibyamamare byishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi no kubyara abana benshi mu buryo budasobanutse. No mu buzima busanzwe abantu batandukanye bakora amakosa bakaba baca inyuma abo bakundana cyangwa bashakanye ndetse bakanabyara abana batateganyijwe ariko iyo bigeze kubyamamare usanga biri ku rundi rwego kuko wumva bamwe barabyaye abana hirya no hino bamwe batanabazi.

Aha nta watinya kuvuga ko bigoye cyane kwifata no kubasha kwihangana mu gihe ufite amagana y’abakobwa birirwa bakuririra bifuza nibura ko mwanaganira. Kubasha kuba icyamamare ariko ntiwandavure mu ngeso nyinshi zitandukanye zikunze kubata ibyamamare ni ikintu gikomeye kuko ibirangaza ibyamamare biba byinshi cyane ndetse hari benshi bagiye basubizwa ku isuka n’amakosa y’imyitwarire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND