RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze muri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:3/06/2017 9:29
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 02 z’uku kwezi kwa Kamena, Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha muri iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu, cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha bitandukanye kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Muri East African Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya Grand Pension Plazza, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 839 Frw bakarigurisha 845 Frw, Euro 1 barigura 900 Frw bakarigurisha 930Frw. Welcome Forex Bureau ikorera mu mujyi mu nyubako ya La bonne adresse, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 839 Frw bakarigurisha 845 Frw, Euro 1 barigura 905 Frw bakarigurisha 920Frw.

Ivunjisha

Ibiciro bya East african forex bureau

Ivunjisha

Ibiciro bya Welcome forex bureau

Muri banki nkuru y’u Rwanda,idorali 1 rya Amerika riragura 820,123frw bakarigurisha 836,524frw,euro 1 bararigura 919,973frw bakarigurisha 938,371frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND