RFL
Kigali

Ubutumwa bugenewe abakobwa bakunda cyane: "Umutima wanyu urihariye"

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/09/2018 15:17
1


Ubusanzwe abahanga bagereranya urukundo nk’umubeshyi wa mbere ku isi, rutegeka umuntu gutanga ibyo afite byose ubundi rukikomereza rukajya gushaka abandi rugira gutyo, gusa ku rundi ruhande urukundo ni amarangamutima buri wese agira agatandukanywa n’uko buri muntu ayacunga



Ubu rero ni ubutumwa umwe mu bakobwa b’ahahanga yagerageze guha abakobwa bagenzi be bakunda birenze urugero. Atangira agira ati” kuri wowe mukobwa ukunda cyane, ntutekereze ntakuzi kuko tumeze kimwe, ikibuga ukiniramo nanjye nagikiniyemo nzi neza uko wiyumva, ntugakomeze gutega amatwi abantu bakubwira ko ukunda cyane kandi ko atari byiza.

Ni byiza cyane kuba ugira amarangamutima nk’ayo ujya wibonaho kuko ubusanzwe uragoye cyane mu bijyanye n’urukundo, iyo rwagufashe umera nk’umusazi uko niko nanjye meze.

Wikomeza kubatega amatwi nibakubwira bati” hindura imyitwarire yawe, cunga neza amarangamutima yawe kuko urakunda birenze urugero”ibi ndabikubwira kuko nzi neza ubugari bw’umutima wawe mu bijyanye n’urukundo umutima wawe ntusanzwe, kuwubona birahenze, wowe ubwawe urihariye kubera umutima wawe utangaje.

Ima amatwi abantu bose bakubwira ko uri umunyantege nke kuko ntago ari byo ahubwo nibo bafite intege nke, bifuza gukunda nkuko ukunda ariko byarabananiye kuko bafite ubwoba bwo guterwa indobo (gukomerekera mu rukundo)ntago bazi urukundo icyo ari cyo kuko abo bose bakurwanya ntibigeze berekwa urukundo nk’urwawe kandi si abanyembaraga mu rukundo nkawe.

Ikigutandukanya n’abandi kikakugira umuntu udasanzwe nuko utanga umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose n’umubiri wawe wose ku wo wamaze gukunda.

 Kwikunda ni ijambo wumva ariko ntuzi icyaricyo kuko ritakurangwaho na gato, iyo ubabaye ntujya ubiha agaciro ahubwo ugerageza guhumuriza bagenzi bawe wiyibagije ko ari ko nawe umeze, abantu dukunda gutyo rero, iyo dukunze tuba dukunze kandi duhita twibwira ko n’abo dukunze badukunda nk’urwo tubakunda nta gushidikanya.

Gusa ikibabaje nuko hari abo dukunda gutyo bakatwita abasazi ndetse ntibahe agaciro urukundo rwose twabahaye, ibyo birababaza cyane ngirango nawe warabibonye nkuko nanjye byambayeho.

Wowe ukunda nkanjye, nyizera, uri umuntu udasanzwe, reka abakuvuga bakuvuge kuko bifuza kumera nkawe ariko ntibabibona, wituma abadakunda nkawe bakomeretsa umutima wawe, muri wowe harimo izindi mbaraga udashobora kwibuza.

Iyakire nk'uko uri, ntuzigere uhindura imyitwarire yawe kubera abantu, wituma urukundo rwawe rugirira abantu ubwoba kandi ntugerageze kuruhisha kuko ari umugisha kuri wowe.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwera Aimee5 years ago
    True!True.





Inyarwanda BACKGROUND