RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Umubare w’abarwaye kanseri y’urura runini uri kwiyongera, dore bimwe mu bimenyetso byayo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/08/2018 15:01
1


Imibare iherutse gutangazwa n’ikigo gishinzwe kurwanya kanseri kivuga ko kanseri y’urura runini ari iya kabiri mu zikunze guhitana benshi mu bagore ku isi.



Dore bimwe mu bimenyetso byayo

Nk’izindi kanseri zose, kanseri y’urura runini ibanza kwihisha cyane mu minsi yayo ya mbere ari naho ibera mbi kuko umuntu abimenye mbere yabasha kuyifatirana itaragera kure cyane. Bimwe muri ibyo bimenyetso rero harimo:

Umunaniro ukabije: Kimwe mu biranga kanseri y’urura runini harimo kugira umunaniro mwinshi uterwa n’uko iba yageze mu nsoro zitukura umuntu akabura amaraso ubundi ikajya mu mubiri igakuramo ubutare bwose bwabashaga gutera umuntu imbaraga.

Kuribwa ahanyura umwanda: Nubwo kuribwa kuri iki gice bishobora guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko mu gihe wumva ufite ikibazo ahaca umwanda wibyicarana ahubwo jya kwa muganga harebwe niba nta kibazo cy’urura runini ufite kuko byamaze kugaragara ko benshi babifata nk’ibisanzwe ariko nyuma y’igihe ukazasanga bigoranye kwivuza.

Kwituma umwanda urimo amaraso: Abaganga ntibahwema kubwira abantu ko umwanda wituma ushobora kukumenyesha niba ufite ubuzima bwiza cyangwa se bubi, ariko muri make twavuga ko kwituma umwanda urimo amaraso bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye kanseri y’urura runini.

Guhitwa cyangwa kunanirwa kwituma: Nubwo kenshi abantu bakunze guhura n’ikibazo cyo gucibwamo cyangwa se kunanirwa kwituma, witekereza ko buri gihe ari ibisanzwe ahubwo nubona bimaze icyumweru jya kwa muganga bamenye neza icyo urwaye ataba ari kanseri y’urura runini iri kubitera.

Ibi bimenyetso byose bivuzwe haruguru kandi biba biherekejwe n’uburibwe bwo mu nda bukabije.

Ese ni gute wakwirinda iyi kanseri?

Ikintu cya mbere usabwa ni ugufata indyo yuzuye, ni ukuvuga yiganjemo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara. Kwirinda umubyibuho ukabije ufata indyo yatuma utabyibuha cyane, kuzibukira itabi, kwirinda inzoga, kunywa amazi menshi angana na litilo 2 ku munsi, kuryama nibura amasaha 8 ku munsi no kwirinda umunaniro ukabije (stress).

Ikindi nuko ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Hawaii buvuga ko abantu bafata indyo yiganjemo vitamine D na calcium baba bafite amahirwe yo kutandura kanseri y’urura runini ku cyigero cya 30%

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habihirwe juvens10 months ago
    Ndasaba abadocteri kuzajya batanga transfer mbere kuko batindana abarwayi bakaremba bakaba bakurizamo urupfu,urugero nkabakorera mubyaro aho bafite ubushobozi buke





Inyarwanda BACKGROUND