RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Uburyo bwiza bwo kujya mu bwiherero budafite ingaruka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/05/2018 12:30
1


Kujya mu bwiherero ni igikorwa buri muntu wese akenera gukora mu gihe aba yanyoye ndetse akanarya, ni ngombwa rero gukora iki gikorwa buri munsi kugira ngo usukure umubiri wawe kabone n’iyo waba utifuza kugikora ujyayo wanze ukunze kuko uba wariye.



Hari uburyo bwiza rero umuntu ashobora kwicaramo mu gihe ari mu bwiherero bigafasha ubuzima bwe kugenda neza kurusha uko yabigenzaga mbere, ese ubwo buryo ni ubuhe?

Bamwe mu bashakashatsi muri kaminuza ya Stanford bavuga ko kujya mu bwiherero bwa kizungu ari bwo bugezweho (bwa bundi umuntu ajyaho akamera nk’uwicaye) ndetse bunogeye umuntu mu gihe ari kwiherera.

N'ubwo ubu buryo busa n’ubuharawe na buru wese rero ngo bufite ingaruka bwazana ku buzima bw’umuntu, burabangamye kuko bushobora kuba intandaro y’indwara ya hemorroide, amara indwara ya prostate ndetse na kanseri y’urutirigongo.

Dore uburyo bwiza rero bwo kuba umuntu yakwiherera atuje

Inkuru dukesha ba bashakashatsi twavuze haruguru ivuga ko uburyo bwiza bwo kwicara mu bwiherero mu gihe ugiye kwituma ari ugusutama aho kugira ngo wicare. Mu gihe udafite ubwiherero butuma usutama kandi ngo ni byiza kujya mu bwiherero wicaraho ariko bufite akandi kantu uterekaho amaguru kugira ngo utabangamirwa.

Ibi kandi byemejwe na Dr. Dov Sikirov ari na we wagerageje kwereka uburyo butandukanye bwo kujya mu bwiherero kandi budafite ingaruka ku buzima bw’umuntu. Abahanga bakoreye ubu bushakashatsi ku bantu 28, mu mwaka wa 2003, itsinda rimwe ryari iry’abantu bakoresha ubwiherero bwo kwicaraho ariko bugufi cyane, itsinda rya gatatu rikoresha ubwiherero bwo kwicaraho ariko burebure cyane, irindi tsinda rikoresha ubwiherero umuntu akoresha asutamye gusa.

Ibisubizo byagaragaje ko abiherera basutamye ari bo babikora baguwe neza cyane kurusha ya matsinda abiri asigaye ndetse ngo nta n’ingaruka bahuye nazo nk’iz’abandi. Niba ufite ubwiherero bugezweho gerageza gushaka akantu ko gushyiraho amaguru kugirango mu gihe uri kwiherera bikorohere cyane, niba uteganya kubwubaka kandi gerageza kubugira bugufi cyane nibyo bizagufasha kugubwa neza.

Mu gihe kandi ufite ubwiherero bw’umwobo cyangwa se ukoresha usutamye, bukomereho ubundi urusheho kubugirira isuku kuko ari bwo bufasha gusohora imyanda neza mu mubiri kandi budafite ingaruka.

Src:The independent co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Erega tuzi ibintu, mujye mwigira ku bakurambere mureke uruzungu kuko nta bwenge burimo nk ubwabatubanjirije.kwituma urasutama ntiwicara





Inyarwanda BACKGROUND