RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Gukuramo inda biriyongera kandi mu isura nshya

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/06/2018 13:11
0


Ubushakashatsi bushya bwakorewe ku mbuga za internet zicuruza imiti ikuramo inda bugaragaza ko umubare w’abakuramo inda wiyongera umunsi ku munsi hifashishijwe izi mbuga.



Ubushakashtatsi bwakoze n’inzu y’itangazamakuru ya BBC ku bufatanye n’isosiyete y’ikoranabuhanga ya Google bugaragaza ko umubare w’abagura imiti ikuramo inda wikubye 2 mu myaka 10 ishize. Ubu bushokashatsi bushimangira ko uko iminsi igenda iza abagore n’abakobwa barushaho kwizera imbuga za internet ku ibanga kurusha kwizera abaganga runaka babafasha gukuramo inda.

Ubu bushakashatasi bugaragaza ko ibihugu bihana byihanukiriye icyaha cyo gukuramo inda, abagore n’abakobwa babyo birinda bahitamo gukoresha ikoranabuhanga rya internet bakagura imiti yo gukuramo inda ndetse bakanasaba inama zitandukanye ku gukuramo inda.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko no mu bihugu bitanga uburenganzira bwo gukuramo inda mu gihe bibaye ngombwa, abakobwa n’abagore bahitamo kugura imiti no gusaba inama zijyanye no gukuramo inda ku mbuga za internet bashaka kugira ibanga ubuzima bwabo cyangwa birinda kuvugwa nabi n’imiryango yabo.

Image result for fighting for abortion rights

Abagore bo mu bihugu bitandukanye bakomeje gusaba uburenganzira bwo gukuramo inda

BBC iherutse gutangaza inkuru y’urubuga rwa watsapp rw’abanya Brezil rwafashaga abagore bo hirya no hino ku isi kubona imiti yo gukuramo inda nka Misoprostol ndetse rukanabaha inama zibatinyura gukoresha bene iyi miti. Kugeza ubu mu bihugu 25 bigaragaramo icuruzwa ry’uyu muti wa Misoprostol ukuramo inda ku kigero cyo hejuru kurisha ibindi ku isi,11 ni ibyo ku mugabane w’Afurika mu gihe 14 ari ibyo ku mugabane w’Amerika y’amajyepfo.

BBC                               






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND