RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Byagaragaye ko hari abantu badatinya urupfu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/03/2017 14:27
0


Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko abantu b’abahakanyi ndetse n’abizera imyemerere yo mu madini cyane ari bo bantu badatinya urupfu, cyane cyane ko ruri mu bintu bitera ubwoba cyane ikiremwa muntu.



Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abenshi mu bantu baba mu madini ariko batayiziritseho cyane ndetse n’imyemerere yabo ukaba wavuga ko ijegajega, ariko abantu bakomera ku idini cyane bakaba bagaragaza ibyo kudatinya urupfu. Ni cyo kimwe no ku bahakanyi, hariho abantu benshi batemera Imana cyangwa satani ariko nabo bakagiramo gushidikanya kwa hato na hato, abadashidikanya kuri iyo myemerere yabo nabo ngo ntibatinya urupfu.

Bakomeza bavuga ko umubare w’abantu bahagaze mu ruhande rumwe kandi bakaba barukomeyeho cyane ari bacye, bityo abantu baguma hagati na hagati bakaba ari bo benshi muri iki gihe, abo ni nabo batinya urupfu. Ubu bushakashatsi bwanagaragaje kandi ko abantu benshi bagana amadini babiterwa no gutinya urupfu ndetse n’ibizababaho nyuma yo gupfa.

Kamere muntu ituma ahora ashakkisha kumererwa neza bituma ubwonko bwirangaza ntibutekereze ku rupfu ariko ngo ukuri ni uko buri abenshi mu bantu iyo batekereje ku bujyanye n’urupfu bahitamo kurushakira ubwihisho aho kumva ko amaherezo ya muntu n’ubundi ari urupfu.

Source: Religion, Brain&Behaviour

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND