RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Abagabo ni bo bahirwa cyane n’urushako kurusha abagore

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/02/2017 20:10
1


Burya ngo abagabo ni bo bahirwa cyane n’urushako kurusha abagore nk’uko ubushakatsatsi bwabigaraje. Ikindi ni uko burya ngo mbere yuko abashakanye batandukana (Divorce) baba bamaze amezi 12 batabanye neza.



Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri biga muri kaminuza yo mu Bwongereza yitwa University College London mu ishuri ryigisha amasomo atandukanye arimo n'ibijyanye n’icungamutungo ‘London School of Economics and The London School of Hygiene and Tropical Medicine’ bwasanze abakobwa batajya bahura n’ingaruka mbi z’ubuzima nk’abasore ndetse n’abagabo badafite abagore.

Umugore ukuze ariko udafite umugabo aba afite amahirwe yo kugerwaho n’indwara zirimo Diyabete, kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso, kugira ibiro byinshi cyane kimwe nk’umugore ufite umugabo kuko na we aba abayeho mu buzima bugoye aho aba afite amahirwe yo kugerwaho n'ingaruka z'ubuzima zigera no ku bagore bakuze ariko badafite abagabo.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze na American Journal of Public Health, Dr George Ploubidis wo muri kaminuza ya University College London avuga ko urushako ruhira cyane abagabo. Ati ‘Gushaka bifitiye inyungu cyane abagabo kurusha abagore’. 

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ingaruka abagore n’abagabo batandukanye n'abo bashakanye nabo zibageraho nyuma yo gutandukana, nta buremere ziba zifite nk’ubwo baba bahuye nabwo igihe baba bakibana. Dr George ati “Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko abantu bashakanye bagira ubuzima bwiza kurusha abatari bashaka."

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2011 bwasanze gushaka bigabanya amahirwe yo gupfa ukiri muto ku kigero cya 15%. Umuryango mpuzamahnga wita ku buzima (World Health Organisation) wo uvuga ko gushaka bigabanya kugira ubwoba no kubaho wihebye. Ibi byose ariko abagabo ni bo babifitemo amahirwe menshi cyane kurusha abagore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Odette7 years ago
    Ibi nibyo gushaka abagabo babyungukiramo cyane, ni uko mu muco bivugwa ko umugore iyo ashatse aba atabawe, bravo Ku bushakashatsi!!





Inyarwanda BACKGROUND