RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abagabo bashatse abagore b’abaganga ni abanyamahirwe kuruta abandi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/07/2018 6:47
5


Buri mugabo wese ku isi yifuza kugira umugore mwiza kandi w’umunyabwenge, ufite imbaraga zo gukora, ugira umutima mwiza ndetse uzi gukunda, ibyo byose tuvuze rero uzabisanga ku mugore w’umuganga ni nayo mpamvu abagabo babakunda.



Dore izindi mpamvu rero zituma abagabo bakunda abagore b’abaganga

Abaganga ni abanyembaraga kandi bumva vuba

N'ubwo rimwe na rimwe mu kazi kabo bajya bahura n’abantu bafite ibikomere biteye ubwoba na bo bakagira ubwoba ariko bagira imbaraga ku murimo, bita ku babagana kandi batega amatwi abaje babagana ari nabyo bibokama bagera no mu rugo bakaba intangarugero mu bandi bigatuma bakundwa kurushaho, uko bita ku barwayi ni nako bita ku bagabo babo, uko babatega amatwi ni nako babikorera abo bashakanye byose bakabikorana umwete mwinshi.

Abagore b’abaganga bazi akamaro k’ubuzima

Aba baganga bamara igihe kinini babona abantu bababaye cyane ndetse babona abarira kuko babuze ababo, iyo ugize amahirwe yo gukundana n’umuganga agukorera ibishoboka byose ngo ubeho neza kandi wishimye kuko azi akamaro k’ubuzima, agufata nk’uzapfa ejo bigatuma agufata neza cyane.

Abagore b’abaganga barihangana

Kubera ko bamarana igihe n’abarwayi kandi bibasaba kwihangana gukomeye no gutega amatwi abarwayi kuri buri kimwe, no mu rugo barihangana cyane, umugabo wamukoreye ikosa abasha kumubabarira vuba akamwihanganira, iyo abo babana bashaka ubufasha aba bagore babutanga batazuyaje kuko ariko bamenyereye no mu kazi kabo.

Abagore b’abaganga bavamo ababyeyi beza cyane

Kubera ubunararibonye bwabo baba bazi neza kwita ku bana babo ndetse n’abagabo babo, nushaka umugore w’umuganga ntuzibaze byinshi cyangwa se ngo uhangayikire abana kuko byose arabikurikirana ujye wumva utekanye kuko abana bawe bari mu biganza byiza.

Umugore w’umuganga aragukomeza mu gihe cy’amakuba

Kubera ko bahora mu bikomeye kubera akazi kabo ndetse bakabasha gushaka igisubizo vuba cyane, iyo hari ikitagenda neza mu rugo bakomeza abagabo babo ndetse bakabahumuriza nk'uko babisanganywe.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy5 years ago
    Njye mbona ari ukubashakira abagabo kuko akenshi abagore b'abaganga bagira akazi menshi ntibabona umwanya wo komarana n'umuryango wa bo bataha nananiwe ntibite Ku bagabo babo usanga banabaca n'inyuma kubera kutabona umwanya wo kwiga ku bagabo ba bo
  • me5 years ago
    ikind mwibagiwe bagira ibanga
  • 5 years ago
    NAHO ABAGABO BABABGANGA SE IBYO MWAVUZE BO NTABWO BABIKORA?
  • 5 years ago
    Gentil
  • Gentil5 years ago
    ABAGABO BABAGANGA SE BO NTABWO IBYO MWAVUZE BABIKORA?





Inyarwanda BACKGROUND