Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni nako rirushaho kwangiza byinshi, telephone zigezweho amaze gusakara hose, ku mashuri, mu ngo n’ahandi, uko zikomeza gusakara rero ni nako zishobora kwangiza imikurire y’abana
Muri iki gihe rero abantu benshi bamara umwanya munini bari kuri za telephone zabo kandi ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko uko umuntu amara umwanya munini kuri telephone cyangwa se kuri mudasobwa na za televisiyo byangiza ubuzima bw’umuntu ku buryo bufatika
Nubwo tuvuga izi ngaruka ku bantu bakuru ariko iyo bigeze ku bana bati biba ibindi bindi kuko ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Michigan bugaragaza ko ababyeyi bamara umwanya munini kuri za telephone baba bari kwiyangiriza abana kani batabizi
Impamvu bavuga nuko umwanya ababyeyi bagahaye umwanya baba bibereye kuri za telephone cyangwa mudasobwa, bigatuma abana babaho nk’aho badafite umuntu bari kumwe kuko uwakabaye ababa hafi afite ibindi yahaye agaciro kumurusha
Ibyo rero ngo byangiza umwana mu mutwe cyane ndetse bigatuma agenda atakaza ubumuntu akazamera nk’ikihebe nubwo ubushakashatsi butigeze bugaragaza imibare ifatika yo kwangrika k’umwana
Niba ushaka kuba umubyeyi mwiza rero kurikiza izi nama zikurikira:
Ikoranabuhanga si ribi rwose ariko na none ntirikwiye kukugira imbata yaryo ku buryo rinakwangiriza abana, hari uburyo bwinshi warikoresha kandi utabangamiye umuryango wawe
Irinde gukoresha telephone mu gihe muri ku meza n’umuryango wawe: amasaha yo kurya ariko cyane cyane aya nijoro ni wo mwanya mwiza imiryango iba ibonye yo guhurira hamwe bakaganira, iyo ujyanye telephone ku meza rero ugakomeza kuyicokoza kandi wari ubonye umwanya mwiza wo kuganira, bibangamira ibiganiro by’abagize umuryango wawe ni nayo mpamvu ukwiye kuyishyira kure yawe mu gihe ugiye kurya
Aho kureba film shaka ibindi wakora mu gihe uri kumwe n’abana bawe cyangwa umuryango wawe: nubwo film ari nziza ndetse ziruhura, ariko ntizituma abantu baganira nkuko bikwiye kuko bisaba ko umuntu akurikirana neza ibyo ari kubona, mu gihe ugeze mu rugo rero ukigira muri film, uba wirengagije ko abagize umuryango wawe barimo abana n’uwo mwashakanye bagukeneye cyane, ese mu mwanya wa film, kuki utafata akanya ngo ukine n’umuryango wawe udukino duto kandi dushimishije? Uramutse ukoze ibyo waba urokoye umuryango wawe mu gihe gito kurusha uko wari kwicara amasaha menshi kuri film cyangwa kuri internet
Niba ufashe akanya ko gutemberana n’abawe siga telephone mu rugo maze mutembere: ni byiza ko mu mpera z’icyumweru ufata akanya ko gutemberana n’abana mugakina, mbese mukidagadura mwasize telephone mu ngo kuko bibasha gutuma muruhuka ubwanyu ndetse n’abana bari babakeneye bakababona byoroshye
Ni byiza cyane kwibagirwa gato ibintu byose bigendanye n’ikoranabuhanga ubundi ukita ku muryango wawe ariko cyane cyane abana bato kuko iyo usa n’uwabasimbuje ibyo birabangiza cyane bagakura nta bumuntu bagifite kandi wibwira ko abana bawe ntacyo babuze nyamara barakubuze bakureba
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO