RFL
Kigali

Umunyamakuru Clarisse Uwineza yatanze ubuhamya bw'uko yibwe umwana we w’imfura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2016 21:00
33


Umunyamakuru Clarisse Uwineza uzwi cyane nka Clara Uwineza ukorera ikigo cy’itangazamakuru RBA kuri Radio Rwanda, akaba yaramenyekanye mu biganiro bivuga ku rukundo mu masaha y’ijoro ndetse n’ibya mu gitondo kuri icyo gitangazamakuru, tariki ya 23 Ukwakira ni itariki avuga ko adashobora kwibagirwa mu buzima bwe.



Nkuko Uwineza Clarisse yabitangarije Inyarwanda yaduhaye ubuhamya bw’uko yibwe umwana we w’imfura, ibi akaba abyibuka iyo itariki ya 23 Ukwakira igeze. Kubw’impuhwe z’Imana, avuga ko nyuma y’umwaka umwe n’igice, yaje kumubona ahamagawe n’umuntu wari mu kindi gihugu, ubu hakaba hashize imyaka itanu bari kumwe. Ati “Ubu turi kumwe nta kibazo hashize imyaka 5”

Uwineza Clarisse arashimira inzego z’umutekano za hano mu Rwanda n’izindi nzego nzego za Leta zitandukanye zamufashije muri icyo kibazo yahuye nacyo.  Arahumuriza n’abandi bantu bose bari mu bibazo by’inzitane akabagira inama yo kujya biragiza Imana kuko itajya itsindwa n’umunsi n’umwe ikaba izabasubiza isaha yayo igeze. Yatangiye ubuhamya bwe agira ati;

"Tariki 23 Ukwakira irageze, Mana ndagushima ko nubwo wemera ko bitubaho, ubundi nyuma yo kwiga Ukaduha intsinzi, ubuzima bugakomeza. Urya mwaka tariki nk'iyi 9h27 numva umugongo uracomokotse, amavi aratitira numva isereri, nti wasanga ari umubyeyi wanjye uri ku rugendo wenda uhuye n’impanuka ndamuhamagara ati tumeze neza twanageze aho tujya.

Ndicara nti reka ni ukubyuka nabi. Nari naraye nguriye umukobwa wasigaye ku rugo, namuguriye agacarita nti ikibazo cyavuka umpamagare. Wapi numva mu nda hajemo umuriro nk’uwishwe n'inzara akimara kubyara, muhamagara nka 10h15. Mukunyitaba ngo Mama Miracle we uzi ko umwana wawe abantu bamwibye?

Mwibaze kuva saa mbiri z’amanywa aho bari bageze! Nka saa 11h00, Police mu gihugu hose hari hamaze kujyaho bariyeri, baramfasha bo gahorane ituze, biba iby’ubusa kuko twari tubimenye dutinze, police ntiyacika intege turara kuri bariyeri tuzimaraho iminsi 2 ari nako n'iperereza riba, basi tumenya ko umwana wanjye bamugejeje mu kindi gihugu.

Mwumve uko nari meze. Simvuga byinshi, umutima wanjye ni wo cumbi ry'ibi byose. Ariko kubera Uhoraho uca urubanza rutabera, oh Hallelua. Nyuma y'igihe kitari gito, mvuye gusenga ku Nkuru-Nziza muri launch hour maze mu masengesho iminsi 9 niyambaza Impuhwe z'Imana zo sooko idakama y'ibitangaza, umuntu ntazi ampamagara avuga mu rurimi ntumva rw'ikindi gihugu nti simbyumva, ati English nti yes, andangira aho imfura yanjye iri.

Ndacyashima Police y'u Rwanda, n'ibiro by'umubyeyi w'igihugu, n’abandi banyakiriye bakanyumva, CID na Interpol baramfasha njya muri icyo gihugu, umwana tumufata mpamaze iminsi 3, atakinyibuka namba, atavuga ikinyarwanda, ariko Imana yemera ko mutahana ubuzima yari abayemo sinabuvuga kuko bizwi n'ibitaro twamazemo ukwezi n'igice kugira ngo agaruke ibuntu.

Ncuti ushobora kuba wihebye byagucanze, humura nubwo ubitinzemo wiragize Imana ntijya Itsindwa kandi ntishaka ko tubabara iteka. Ihora intabara, ngusabiye ko nawe Imana muhura. Umwana wanjye turi kumwe, afite karumuna ke nako kabonetse mu bitangaza. Ubuhamya bwanjye ndasaba Uwiteka ko hari uwo bukomeza. Yesu ati “witinya ndi kumwe nawe..... Dushake umutima ukiranutse,ibindi tuzabyongererwa.”- Clara Uwineza.

Clarisse UwinezaClarisse Uwineza

Umunyamakuru Clarisse Uwineza arashima Imana ku bwa byinshi yamukoreye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cecile7 years ago
    Oh mbega ishimwe! Imana ishimwe ko yakugaruriye umwana. Uzahore uyishimira
  • 7 years ago
    Nuko yeee
  • Linda 7 years ago
    Yoooo ndakunva rwose nanjye ndumubyeyi ariko uwantwara umwana wanjye yaba anciye amaguru namaboko pe. Imana ishimwe cyane kuba yaragaruye umwana wawe amahoro
  • Niyonkuru7 years ago
    Amen,ntakinanira Imana yo isumba byose..urakoze gushima..ubu buhamya buhumurize abari mu bibaO ubu..Imana ikomeze ibarinde mwese
  • Marie Merci7 years ago
    Sha Imana ishimwe kuba warabonye umwana wawe.Gusa uduhaye ubuhamya bugufi.Iyo wongeraho ko uwakwibye umwana ari papa we byari kumvikana neza.Akaba ari African akitwa Hishamunda mu urunana niba mbyibuka neza. Gusa yari umwana mubi kuko natwe yaducitse atwambuye frws. Ujye ubivuga na byo gushaka nabi bibaho.
  • Patrick7 years ago
    Yooooh! Mana wee mbega clara disi. Naho ukura ya molare yawe disi! Nukuri igumire mu Mana yawe nibitari ibyo izabikora. Gusa ubu buhamya bunkoze ahantu pe birunvikana ko wanyuze muri byinshi arko nyin komeza ushikame knd wizere wa mugani ibindi tuzabyongererwa knd urakoze kudusangiza ubuhamya Imana iguhe um7gisha
  • 7 years ago
    IMANA YARAKOZE
  • YEBABA7 years ago
    CLARI NTUBURANGIJE PE! UMWANA SE WASANZE BATARAMWANGIJE? NTA RUGINGO BAMUCIYE? BAMUGUHAYE UTANZE IKI? BAVUSE SE KO BARI BAMUJYANYE HE
  • ingabire7 years ago
    yewe ntinya inkuru mbi ku mwana!yewe kubyara!sha nyuma y'igise?hakurikiraho igihunga cya kibyeyi!Clara komera!
  • Alcade7 years ago
    Praise to God
  • 7 years ago
    Haha Rubanda rwubu rubeshya rudatinye gushyiramo Imana koko!! Ko utavuze se icyatumye utana na Se wuwo mwana?!? Ko utavuze se icyatumye utanga umwana warangiza ukabeshya ko yibwe?! Imana niyo mucamanza utabeshya.
  • kigali7 years ago
    rtkrymkws5y,5y
  • uwamariya angelique7 years ago
    uwange1979@yahoo.fr ninjye utanze iyo comment nibagiwe kubagezaho email yanjye
  • Uwamariya Angélique7 years ago
    Clarisse, sobanurira abantu neza utabahahamura. kuba mugihe warutanye nuwari umugabo wawe, yarari kumwe n'umwana we numva utakagombye kubigira ibicika rwose. sobanura neza mureke gushyira abantu mu gihirahiro. none se uwo umuntu wamwibye arafunzwe (icyo kibazo ukibajijwe wasubiza iki) se wari waramutwaye yaramugusubije mugira ibyo mwumvikana hanyuma ubona gusaba divorce imbere y'amategeko. none se ahubwo nubu KO se mugisurana kdi numva waramuhinduye umujura? umugore we yarongoye wareraga umwana wawe muri icyo gihe uvuga ko yari yaribwe, we si Incuti yawe magara. jya uba umu Christu wambaye ukuri. ibi ukora wenda ufite impamvu yabyo ariko wibuke KO uri gutraumatiza umwana wawe. Yego rwose umwana utari kumwe na nyina arababaza ariko nanone iyo mufite uko mwabyumvikanye ntiwaza kubihindura ubujura. miracle ni umwana wa African wemewe n'amategeko kuko yavutse mubana kdi mwarasezeranye. keretse niba hari undi waba wariyise se Afrika akaba atari amufiteho uburenganzira bwo kubana nawe. Ahubwo se KO wibagiwe kuvuga KO twe ari twe twakujyanye kukwereka aho Afrika atuye ngo ubonye uko usura umwana? Icyo gihe ntimwabonanye numwana warangiza ukamusiga umureba ukazagaruka kumufata nyuma ngo noneho mubane?! icyo gihe ntitwambukanye tugataha i Rwanda twanahagera tugasohoka tukifata neza? Rwose ntitugashyushye imitwe y'abantu nkawe w'umunyamakuru wakagombye gutanga urugero ugatanga amakuru afatika rwose. merci
  • Mtumishi7 years ago
    Angelique we have udatuma baguseka,uravugira musaza wawe se ubu uwo mugore uvugira wasimbuye Clara abana numugabo cyangwa ari iwabo kivugiza kubera amahano yanyu? erega twabanje gutohoza ukuri Clara yanze kubatamaza, yishimirira Imana mukinyabupfura,ntawe avuze tujye muri dossier za CID se turebe uko byifashe? hanyuma se barabyumvikanye Interpol imufashiriza iki, yo ukeka ko iyobewe ubwenge? cla uyu mugore wahoze ari muramukazi wawe aziko tutazi uko abanye na be? oya nako reka ne kuvuga ibyumuryango twakyzanyemo,twarangiza tukaguhemukira , kuko naba ngusonga. ihorere wicecekere
  • Mtumishi Izaka7 years ago
    Niko se Uwamaliya we urashaka iki kumukobwa wabandi, twamuzanye mumuryango tumubwira ko ubutesi avanye iwabo azabuhorana, niko twabikoze se? Have tutivamo Mukooo, kuki uhubuka mukuvuga? Narinziko ari twe bene wanyu wirirwa uvuga gusa cyangwa mukuru wawe watesheje umutwe? Uribuka twabatabaye muri kurwanira umurambo wa nyoko? Ubuse uyobewe ko ari wowe mugambanyi wabanje kuraburiza nyine mugahurira kwa so wanyu akareba umwana atanamwibuka, mukanga ko anamuganiriza mumucunga? ko ybihoreye akigendera ,mubyara wanyu uzi amafuti yanyu akamuhamagara undi ntiyakoreshe uburyo buzwi maze agatabarwa? Ayinya, uwo musaza wawe uvuga aho yaje gusabira imbabazi wari uhari? uwo mugore uvuga wasimbuye clara ntari iwabo nawe? Umva uri umuvandimwe ariko wibuke uko witwara mumuryango nagasuzuguro kabi, harya ngo wize amategeko? byemewe ko umwana mu rwanda atungwa na se ryari? Ngo barabyumvikanye? Africa nawe araguseka niyumva ibyo uri kuvuga. none se ko babyumvikanye wamusabaga kurega african kuki? erega na Tania uvuga nyine yumvikana na clara kuko clara yatwubashye nkumuryango, kdi bamusanze bakiyunga nubwo kubabarira bidakuraho kwibuka ibikomere. Ngo umwana adakomereka? ubu se nihe mutamukomeretsa? have udatuma twivamo nk'imiryango. mwagiye munkiko mupfa imitungo ya nyoko muri abavandimwe, umukobwa w'abandi niwe wari kubashobora? have tutavuga ukuntu udurumbanya umuryango, va kubakobwa babandi Clara nuko wasanze ndi umugabo ukuze nari kuza kuguhungura kuko watubereye imfura pe
  • Cecile Ngabire7 years ago
    Uyu mugore Mujawamariya muzi ari Avocat umwunganizi mu rukiko none mundebere ibyo arimo umunyamatiku gusa. Ubwo c wiyibagije ibigambo wahuraguye usebya polisi y'igihugu muri iyi dossier? Imana izajya ibashyira hanze.
  • garasiyani7 years ago
    hhhhhhh....cyakora muriyamamaje pe! murakoze kuduha ibiganiro mu ngo zacu...mbega!!!
  • Tuyiringire Emmanuel5 years ago
    Imana Ikoribitangazape Umunsimwiza
  • Nitwa Niyonkuru Patiant5 years ago
    Waramutse Kararise Ukomeze Usenge Kuko Ni Satani Ibayagusabye.





Inyarwanda BACKGROUND