RFL
Kigali

Ubu noneho ushobora kwishyura Mituwele ukoresheje telephone yawe igendanwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/04/2018 14:17
19


Nyuma y'igihe kinini hashakishwa uburyo bwo kuvugurura imyishyurire ya Mutuelle bitagoranye, ubu noneho kwishyura ukoresheje telephone igendanwa byatunganye. Ubu ku rubuga IREMBO ushobora kwishyura imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza mu byiciro wifuza.



Aha uribaza uti 'Ese ubu buryo bushya bukoreshwa bute'?

Biroroshye cyane, dore uko bikorwa ukoresheje telefone yawe iyo ari yo yose: kanda

1. *909#

2. Hitamo 1 serivisi

3. Hitamo 4 Ubudehe na Mituwele

4. Hitamo 2 mituwele

5. Shyiramo indangamuntu y'uhagariye umuryango

6. Urahita ubona amakuru ku muryango, abagize umuryango n'icyiciro cy'ubudehe. Hitamo 1 komeza wishyure

7. Urabona umusanzu wose usabwa kwishyura, ubone ndetse nayo amaze gutanga ubundi wemeze ukanda 1 Ishyura

8. Shyiramo umubare w'amafaranga ushaka kwishyura ubundi wohereze

9. Hitamo akarere

Numara kwemeza akarere utuyemo, urabona numero ya fagitire (18040.....). Wishyure ukoresheje MTN mobile money, Tigo cash ndetse na Airtel money. Iyo wishyuye ubwishyu bwawe buhita buboneka ku kigo nderabuzima mu ikoranabuhanga. Nta rupapuro usabwa kujyana. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NGENDAHIMANA Gilbert5 years ago
    Nonese se ko byose nabikoze nkabona na numero ya Facture yokwishyuriraho ariko najya muri mobilemoney simboney service yo kwishyura mituwele
  • Uwizeyimana Marie Claire4 years ago
    mwaturebeye ikibazo kiri kuri facture ko nanjye nayibuze barikumbwira Ngo internal system erro
  • Mukeshimana Claudine4 years ago
    Mwiriwe! Nuye rwamagana muhazi narangije ayisumbuye 2017 mu icunga mutungo at Apaper complex School at Kigali Nifuzaga kuba umukozi w,irembo nkajya nsobanurira abantu imikore yanyu kugirango iyi serivise ibagereho batavunitse cyane nkaha mucyaro
  • Ndugu 3 years ago
    Ndavuga mutuelle
  • Ndugu 3 years ago
    Ko mbona kwishyura na telephone bitagikunda mwhinduye uko bikorwa
  • nyaminani jean bosco2 years ago
    muraho? ko turi kwishyura mitueli kuri telefoni bikanga ubwo byaba bitagikoreshwa nimudufashe twishyure
  • Nyirantegereje Marie Claire2 years ago
    ese umuntu ashaka kuvunaga n'abakozi ba Mutuel yahamagara iyihe nimero?
  • NDAGIJIMANA Laurent2 years ago
    Mwadufasha iki ko ubu buryo bwo kwishyurira kuri telephone butarimo gukora?
  • Cyubahiro 2 years ago
    Ibibintu byirembo nagatereranzamba Ntago bikunda irembo ryahawe service nyinshi ridafite ubushobozi bwokuzikora bareke kwikubira baharire nabandi bakore kko ibi wanditse nawe fata telphone yawe ubigerageze urebeko bikunda irembo 0'5% muri service zaryo uyumwaka nuwawubanjirije ryaradutuburiye Benshi Tumaze kurizinukwa
  • Bimenyimana mussa2 years ago
    Nnc ko nkanda *909#bakanyereka irangamuntu itariyanjye mbigenze ute ko byanze
  • Nzayisenga jean2 years ago
    Muratubeshya rwose pe Uburyo bwokwishyura Mituweri Ukoreshene terefone Nibikunda.Mukosore rwose Turigumamurugo kugenda Nibyemewe Umuntu yakabaye yishyura Bitamugoye arko Nibikunda.
  • MANIRAFASHA Jean Pierre2 years ago
    Umuntu warufite ikiciro cy'ubudehe,akaba yaratarishyura mutuelle narimwe kuva yabona ikiciro. Ubu yishyuye byakunda?
  • INNOCENT Nzayituriki1 year ago
    Kwishyura ukoreshe telephone
  • Banuwera Emmanuel1 year ago
    Mwiriweho ndimukarere ka Nyamagabe umurenge kitabi uburyo bbwokwishyura mutuel ukoresheje *909# ntabwo Bidukundira iyo ukoresheje.telephone igendanywa
  • Hakizimana Fabien 10 months ago
    Ese ko umuntu ashyiramo *909# hanyuma bakamubwirako application is down?ashaka kwishyura service mwaturebera impamvu Murakoze.
  • Ishimwe emmy8 months ago
    Ndikwishyura bikanga ntago bigikunda?
  • Nsanzimana fideri8 months ago
    Serivise ninziza turayishima cyane ariko kugiti cyange harabura uko umutu yareba koyishyuye kuko harigihe uyishurirwa nuwo mutarikumwe icyogihe mesaje ibona utanze amafaranga jye wishyuriwe simenye amakuru.murakoze
  • mukagakombe ruth8 months ago
    Mituweri
  • Olivier1 week ago
    Kwishura mituell





Inyarwanda BACKGROUND