U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bushakashatsi bwa mbere bushingiye ku mibare bwakozwe n’ikigo African Sovereign Wealth Fund ku manota 62.24%. Nigeria yabaye iya mbere n’amanota 62.49%, Ghana yabaye iya Gatatu n’amanota 62%. Moritania ni yo iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.77%.
U Rwanda binyuze mu kigega Agaciro Development Fund rwahigitse ibihugu nka Angola ifite amanota 56.57%, Morocco 38.92% ndetse na Gabon 47.17%. Ubu bushakashatsi bwashingiye ku ngano y’ishoramari, amafaranga ari mu kigega, aho amafaranga ajya mu kigega ava, inyungu n’ubwizigame ibi bigo bifite.
Ubu bushakashatsi bukorwa hagamijwe kureba uko amafaranga ari mu bigega byo muri Afurika akoreshwa n’uburyo abyazwa umusaruro. Bwamurikiwe mu mujyi wa Accra muri Ghana bukozwe n’umuryango Konfidants Advisory Group ku bufatanye na Africa Sovereign Wealth Fund Summit.
Patrick Marara Shyaka Ushinzwe Imari mu kigega Agaciro Development Fund
Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018, Marara Shyaka Patrick Ushinzwe Imari mu kigega Agaciro Development Fund yabwiye Inyarwanda.com ko iki kigo Afro Champion gitegura ubu bushakashatsi cyagendeye ku ngingo eshanu. Ngo mu byabatangaje harimo no kuba u Rwanda rwarabashije gushyiraho ikigega giterwa inkunga na Leta y’u Rwanda n’abaturage bayo.
Yavuze ko nk’ibihugu byinshi biri kuri uru rutonde rw’ibihugu 12 byakoreweho ubushakatsi byinshi muri byo ibigega byabo bashyiramo amafaranga avuye mu mutungo kamare ari nayo mpamvu ubwizigamire bwabo buri ku rwego rwo hejuru. Ariko kandi ngo usanga nubwo ibi bihugu bifite ubwizigame buri hejuru batamenya aho ayo mafaranga ari mu bigega ajya n’uko akoreshwa. Yagize ati:
Ni ubushakashatsi bakoze ku bigega by’iterambere by’ibihugu byo muri Afurika. African Champion Initiative yakoze ubu bushakashatsi igamije guteza imbere imiyoborere myiza muri Afrika. Batanze amanota bashingiye ku miyoborere, amakuru atangwa mu bigega, ukuntu ikigega gihagaze, icyo cyashyiriweho n'aho gikura imari.
Yakomeje avuga ko nk’u Rwanda babonye aho bahageze ku buryo bagiye kurushaho gukora cyane kugira ngo bazegukane umwanya wa mbere. Ibi ariko ngo birasaba ko abanyarwanda n’abandi bakomeza kwitabira gutanga umusanzu wabo muri iki kigega kugira ngo ubwizigame buzamuke.
Ubu bushakatsi bwakozwe na Konfidants ku bufatanye na Afro Champions, bwasohotse tariki ya 01 Kamena 2018 mu nama ya African Sovereign Fund Summit. Ibiganiro byatanzwe na Nyakubahwa Mr. Mahamudu Bawumia, Visi-Perezida w’igihugu cya Ghana.
TANGA IGITECYEREZO