Ibitaro by’akarere bya Shyira biherereye mu karere ka Nyabihu ni ibitaro by’icyitegererezo mu bwiza no mu bunini mu Ntara y’u Burengerazuba. Ibi bitaro byatwaye asaga miliyari eshanu z’amanyarwanda. Inyarwanda.com yasuye ibi bitaro.
Tariki 04 Nyakanga 2017 ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye ibi bitaro, icyo gihe akaba yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Ibitaro by’akarere bya Shyira (Shyira District Hospital) ni ibitaro bifite ibyumba 150 bigezweho byifashishwa muri serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.
Mu mwaka w'1937 ni bwo ibi bitaro bya Shyira byubatswe, nyuma muri 2014 Leta y'u Rwanda ifata umwanzuro wo kubyagura hongerwamo izindi serivisi mu rwego rwo korohereza abaturage bajyaga kwivuriza mu bindi bitaro bitewe nuko hari serivizi batabashaga kubona mu bitaro bya Shyira.
Kuri ubu, ibi bitaro byaruzuye ndetse biri gukora. Abaturage babyivurizamo bavuga ko ubuzima bugenda neza kubera ibitaro by'akataraboneka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabihereye. Inyarwanda.com tugiye kubafasha gutembera ibi bitaro by'icyitegererezo by'akarere bya Shyira.
MU MAFOTO, TEMBERA IBI BITARO BYA SHYIRA
Twahagurutse, aha ni i Shyorongi
Umuhanda wose w'i Shyorongi uriho amatara kandi ufite isuku, abana bari kujya ku ishuri,.. ni mu gitondo cya kare
Tugeze Rulindo,.. aha naho hari ibyiza nyaburanga bibumbatiye amateka
Ibyiza by'iwacu,.. Genda Rwanda uri nziza
Aha tugeze ni i Gakenke ndahamya ko benshi bahazi, iyi ni Cooperative icuruza imboga n'imbuto zinyuranye
Twabanje guca no ku karere ka Nyabihu
"Turakugurisha imbuto nziza kandi twe ntiduhenda"-Abacuruzi
Umuhanda Musanze-Vunga
Abana barava ku ishuri, abakuru bari ku murimo
Abantu bo mu murenge wa Shyira bakunda cyane umurimo,..#Twubake u Rwanda
Shyira twayigezemo,.. murakaza neza
Umudugudu w’icyitegererezo wubakiwe imiryango 108 ikennye yo mu turere twa Gakenke na Nyabihu
Birumvikana inzu nk'iyi y'icyitegererezo ntiyabura akarima k'igikoni
Aborozi batuye mu mudugudu w'icyitegererezo twaberetse haruguru bahawe ikiraro kigezweho
Aba bakecuru twaganiriye umwanya,.. aha barimo gutunganya aho bagiye gutera ubusitani imbere y'aho batuye ngo bazajye baharuhukira nk'abandi bakire bose,.. barishimye kandi ngo ni abasirimu n'ikimenyimenyi barahingana inkweto
TANGA IGITECYEREZO