RFL
Kigali

Taliki ya 17 Gicurasi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:17/05/2018 13:03
0


Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya17 Gicurasi 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi.



Kuri iyi taliki ya 17 Gicurasi ,nyuma y’iminsi 40 Jenoside yakorewe abatutsi itangiye mu mwaka 1994, abatutsi benshi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’iminsi 100.

Kuri iyi taliki ya 17 Gicurasi mu mwaka 1994: Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, Loni gashinzwe amahoro ku isi katoye umwanzuro 918 ugamije kohereza ingabo mpuzamahanga 5500 mu rwego rw’ubutabazi no gucunga umutekano.

Kuri iyi taliki ya 17 Gicurasi mu mwaka 1994:Akanama gashinzwe umutekano  k’umuryango w’abibumbye, Loni kafashe umwanzuro wo gukomanyiriza intwaro zinjiraga mu Rwanda.

Kuri iyi taliki ya 17 Gicurasi mu mwaka 1994:Interahamwe zishe abatutsi benshi bari barahungiye muri komini Musambira ku kiliziya cya  paruwasi ya Musambira,ubu ni mu ntara y’amajyepfo .

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside irangiye ,mu gihe cy’iminsi 100  ,kuva taliki 7 Mata ,hirya no hino mu gihugu abanyarwanda bakomeje kwibuka abatutsi barimo abavandimwe, ababyeyi, abana, umuryango, abaturanyi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 .

Source:CNLG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND