RFL
Kigali

Sobanukirwa n’indwara zo mu mutwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/10/2017 12:32
2


Ubusanzwe iyo umuntu avuze ku ndwara zo mu mutwe usanga benshi bahita batekereza ku gusara gusa ariko burya iri jambo rirapfobya cyane niyo mpamvu ridakwiye gukoreshwa



Mu gushaka gusobanukirwa byinshi abantu bibaza ku ndwara zo mu mutwe zitandukanye, Inyarwanda.com yegereye Dr.Patrick RWAGATARE, umwe mu baganga b’inzobere ku bijyanye n’indwara zo mu mutwe maze agira byinshi adusobanurira

Ese uburwayi bwo mu mutwe ni iki?

Dr.RWAGATARE asobanura ko indwara zo mu mutwe ziri mu bice bitatu

Igice cya mbere kitwa 'Nevrose': aha umuntu abasha kumenya ko afite ikibazo cyangwa arwaye noneho akabasha kubibwira abantu cyangwa akajya no kwa muganga

Urugero Dr. RWAGATARE yatanze, rwerekana umuntu uziko arwaye wenda akava mu rugo agafata urugendo akagenda ariko yagera mu nzira akibaza niba yasize afunze, akagaruka gusuzuma ko yakinze koko agasanga harakinze akongera akagenda yagera kure akongera kwibaza cya kibazo n’ubundi akagaruka, agahera muri urwo gusa ntagire aho ajya

Igice cya kabiri cyitwa 'Psycose': aha umuntu aba afite uburwayi bukomeye hahandi atabasha no kukwemerera ko arwaye, muri make n'ubwo abandi babona ko afite uburwayi bukabije ariko we aba asa n’uri mu isi ye ku buryo adashobora kumenya ko arwaye ahubwo akagira imyitwarire mibi akambara ubusa, akarya umwanda ari naho abantu bahera bavuga ko umuntu yasaze

Igice cya gatatu kiba kiri hagati ya 'Nevrose' na 'Psycose': Umurwayi ugeze kuri uru rwego, agira imyitwarire isa n’idahwitse agakunda umuntu ku buryo bukomeye cyanee akamwimariramo ariko mu kindi gihe akamuzinukwa ku buryo amenagura ibintu kubera umujinya mwinshi aba afite Dr.Patrick RWAGATARE

Dr. Patrick RWAGATARE

Ese izi ndwara zo mu mutwe zirakira?

Dr.RWAGATARE avuga ko izi ndwara zose zivurwa cyane cyane kuri bariya bantu bumva amajwi bakagira n’imyitwarire idasanzwe. Iyi miti ngo iherekezwa n’ibiganiro by’umwihariko umuntu urwaye agakurikiranwa ku buryo ageraho akaba muzima

Mu Rwanda uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira kuko ubu hari abaganga bahagije kandi babasha kwita kuri aba bantu niyo mpamvu imiryango ifite abantu barwaye izi ndwara badakwiye kubatererana ahubwo ari byiza ko babageza kwa muganga kugirango bafashwe ndetse babe bakira mu gihe bakurikiranwe hakiri kare

Kanda hano urebe ikiganiro Dr.Patrick RWAGATARE yagiranye na Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dixon5 years ago
    Umuntu yabona gute address yabarizaho information aramutse afite umurwayi? Wenda nka phone number yibitaro byindera cyangwa email. Murakoze!
  • Claudine 4 years ago
    Hari uwakoze accident muri 2006 amara umwaka muri coma avamo yararwaye mumutwe.kugezaubuntaravurwa.ese ya Kira?





Inyarwanda BACKGROUND