RFL
Kigali

SIHCO yazanye ubukangurambaga mu gusigasira iterambere rirambye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/12/2017 17:24
0


Uko iterambere rigenda ryiyongera umunsi ku wundi ni ko n’ikoranabuhanga rirushaho kwaguka no kugaragara mu bikorwa bitandukanye. Ni muri urwo rwengo umuryango utegamiye kuri Leta w’abakangurambaga mu by’ubuzima bazanye ikoranabuhanga mu mikorere yabo yibanda ku guhindura imyitwarire n'iterambere rirambye.



Mu magambo arambuye SIHCO bivuga Social Impact & Health Communication Organization, ukaba ari umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu karere ka Gasabo ndetse uri no mu nzira zo kugaba amashami mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu. Kuri ubu, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buherutse kwifashisha aba bakangurambaga mu kurushaho gukangurira abaturage bo mu mirenge ya Bumbogo, Nduba, Rutunga, Rusororo, Ndera na Gikomera kugira Ubwisungane mu kwivuza mu kurushaho kwesa imihigo cyane ko SIHCO ifite ubunararibonye mu bikorwa by’ubukangurambaga i bugamije guhindura imyitwarire no gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye. Mu murenge wa Rusororo ho bakaba barajyanye n'abaterankunga batandukanye.

SIHCO

SIHCO ikoresha imfashanyigisho z'ikoranabuhanga  mu bukangurambaga bw'ubuzima n'imyitwarire ikwiye  ku bana

Mu gushaka kumenya byimbitse SIHCO, Inyarwanda.com yegereye Emmanuel Nkurunziza, umwe mu bayobozi ba SIHCO tumubaza impamvu yabayeho asubiza muri ubu buryo “Ubusanzwe twakoraga ibikorwa by’itumanaho nyuma tuza kuzana Digital Video Mobile Van, ni ama modoka afite TV Screen nini dukoresha mu ma Road Shows aho tugiye mu bukangurambaga nk’imfashanyigisho, tukaba dushobora kwigisha abantu ibijyanye n’ubuzima nko kurara mu nzitiramibu tunabereka amashusho yabyo bikadufasha gutanga ubusobanuro neza mu buryo bugaragara. Ikindi dukora ubukangurambaga ku bijyanye n'imyitwarire y'abantu muri rusange mu kurushaho kubafasha kugana iterambere rirambye...”

SIHCO

Mu murenge wa Rusororo SIHCO yajyanye n'abaterankunga batandukanye gukora ubukangurambaga mu by'imyitwarire ku buzima

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo uyu muryango utegamiye kuri Leta w’abakangurambaga mu by’ubuzima bakoresha ikoranabunga wa SIHCO, bakoranaga n’inzego z’ubuyobozi zo muri iyo mirenge by’umwihariko abayobozi b’imirenge 6 ariyo ya Bumbogo, Nduba, Rusororo, Ndera, Rutunga na Gikomero bigisha kuri Mutuelle n’isuku n’isukura.

SIHCO

Mu bikorwa by'ubukangurambaga SIHCO yafashaga abantu guhita bahabwa Mutuelle de Sante ako kanya

Ubusanzwe SIHCO ikorera abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko igafasha mu bikorwa by’ubukangurambaga mu gushishikariza abantu kwisunga Mutuelle, kugira imyitwarire myiza yabafasha kugera ku iterambere rirambye ndetse n’ibijyanye n’isuku n’isukura. Aha bakoresha imiti isukura amazi agasa neza. Si ibyo gusa kandi kuko bafasha mu bukangurambaga bwo kurushaho kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, imyitwarire no kwirinda SIDA, imirire myiza n’ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza mu iterambere ry’umuryango.

SIHCO

Mu kwigisha abantu iby'isuku n'isukura hari imiti bakoresha mu gusukura amazi. Aha ni uko amazi ashobora kuba asa nabi

SIHCO

Nyuma yo gusukura ayo mazi yasaga nabi ni uku ahita asa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND