RFL
Kigali

RWANDA: Ibiciro byo gusura ingagi byikubye inshuro ebyiri kuri ba mukerarugendo bose

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/05/2017 23:27
2


Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko habayeho impinduka ku biciro by’abifuza gusura ingagi zo mu birunga. Ibi biciro bikaba byiyongereye inshuro ebyiri ugereranije n’ibiciro byari bisanzwe kuri ba mukerarugendo basura ingagi.



Kuri ubu ibiciro bishya byageze ku madorali y'Amerika 1,500(asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 y’amanyarwanda) mu gihe ibiciro byari bisanzwe byari amadorali 750(ni ukuvuga asaga ibihumbi 630,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Hanatangajwe kandi ibiciro bishya kuri ba mukerarugendo bifuza gusura umuryango wose w’ingagi aho bazajya batanga amadorali ibihumbi 15,000 maze bagasura mu buryo bwihariye ingagi bahawe umuntu ubaherekeza.

Nkuko byatangajer iri zamuka ry’ibiciro ntabwo rireba ba mukerarugendo bari baramaze guteguza ko bazaza ndetse bari barishyuye igiciro cyari gisanzwe.

Kuri ba mukerarugendo bazajya basura ingagi, bagahitamo no gusura n’izindi parike(Nyungwe na Akagera) mu gihe cy’iminsi itatu, bazajya bagabanyirizwaho 30%. Ikindi ni uko ku bazajya baba bitabiriye inama mpuzamahanga bagahitamo gusura ingagi mbere cyangwa nyuma y’inama nabo bazajya bagabanyirizwa 15%.

Byatangajwe ko iri zamuka rigamije ahanini kurushaho kubungabunga no gufata neza parike y’ibirunga ndetse no gufasha mu iterambere ry’abaturage bayituriye, ndetse uku kwiyongera kw’ibiciro ngo bizatuma isaranganywa ry’inyungu ku baturiye parike riva kuri 5% bikagera ku 10%.

 

Umuyobozi wa RDB yemeje ko ibi biciro bishya bireba abantu bose ndetse harimo n'abanyarwanda

Mu myaka 12 ishize, kuri ubu habarurwa imishinga igera kuri 400 yabashije gushyirwa mu bikorwa igamije gufasha abaturiye iyi parike harimo ibitaro, amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’amazi meza.

Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru wa RDB mu gusobanura inyungu ibi bifitiye abaturiye parike yagize ati “Gusura ingagi ni umwihariko wo ku rwego rwo hejuru. Twazamuye igiciro kugira ngo bifashe imishinga yo kuhabungabungano kuhanoza kurushaho ngo abahasura barusheho kuryoherwa. Turashaka kandi gukora ku buryo imiryango ituye hafi ya pariki ibona umugabane munini w’ibyinjizwa n’ubukerarugendo kugira ngo byunganire imishinga y’iterambere ariko binabateze imbere mu buryo bw’ubukungu.”

Mu rwego rwo kurushaho guhaza ibyifuzo by’abasura mu Kinigi, ibikorwa remezo bikomeje gushyirwamo ingufu mu Karere ka Musanze, aharimo hubakwa ama hotels n’inzu z’amacumbi ziri ku rwego rushimishije. Kugeza ubu ingagi zo mu birungu zisigaye ku isi ni 880 ndetse 62% yazo zikaba zibera mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mignone7 years ago
    None byazagabanya abasuura? Njyewe ubwanjye, nabonye abazungu bajyayo bagahagaramunsi y'ibirunga bakabirebera hasi, wababaza impamvu batasuuye ingagi, bati igiciro kirahanitse. None bakubye kabiri?!!
  • Ntirenganya Maurice5 years ago
    Mwaramuste nitwa ayomazima Ari hejuru mwamfasha gusobanukirwa ibintu bitatu mwashingiyeho mwanzurako abakerarugendo bagomba kwishyura kuburyo bungana ku banyamahanga ??nabenegihugu??





Inyarwanda BACKGROUND