RFL
Kigali

RMC yahagaritse ikinyamakuru INGENZI kubwo gusebya itorero rya ADEPR

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/04/2015 20:19
1


Urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, rwahagaritse ikinyamakuru INGENZI mu gihe cy'amezi abiri kidakora, nyuma y'inyandiko iki kinyamakuru cyanditse zirimo amakosa y'umwuga arimo kubeshya, gushinja ibinyoma, gusebanya, guharabika, kubiba urwango n'ibindi byaha byahamye INGENZI.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2015, komite ndangamyitwarire y'urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda yatangaje ko yasanze hari amakosa ikinyamakuru INGENZI cyakoze, nyuma y'ifatwa ry'imyanzuro y'abagize komite.

ADEPR yashinjaga INGENZI gusebanya, gutukana, guharabika izina rya ADEPR ndetse n’abayobozi bayo, kubeshya no kugumura abakristu ba ADEPR.

Inkuru zaregewe nk'uko byatangajwe na RMC, ni eshanu zasohotse mu nimero zitandukanye ari zo, iya 59, iya 60, 61, 62 n'iya 65 aho umunyamakuru yagereranije ADEPR na M.D.R  Parimehutu, ibi ADEPR ngo ikaba isanga ari ukurengera cyane kuko gufata Itorero ry’Imana ukarigereranya n’ishyaka naryo ridafite amateka meza ari icyaha gikomeye cyo guharabika Itorero rya ADEPR.

Uyu ni komiseri Dr NKAKA Raphael wasomye urubanza

Uyu ni komiseri Dr NKAKA Raphael wasomye urubanza

INGENZI inavugamo ko Abakristo ba ADEPR batakibasha guterana ngo bahimbaze Imana, ko  abapasitori batagihembwa, bashyirwaho igitugu n’iterabwoba, amacakubiri, ndetse ko n’imyanya muri ADEPR isigaye igurishwa.

Mu nkuru yasohotse muri numero ya 60 ifite uyutwe ugira uti, “Abafundi bayitanzeho ingwate bashaka impamba”, ADEPR yavuze ko nk’Itorero itatangwaho ingwate. INGENZI yatangaje ko abayobozi ba ADEPR bashyize Bibiliya hasi bakajya kuraguza, ibi ADEPR ivuga ko ibibona nko guharabika abayobozi bayo mu buryo bukomeye ndetse no gutesha agaciro umurimo bakora.

Abari bitabiriye urubanza

Abari bitabiriye urubanza

INGENZI yongeye kugereranya ADEPR n’amashyaka afite amateka mabi mu Rwanda mu nkuru ifite umutwe wayo ugira uti “ADEPR guhirima nka MDR", ko ADEPR ari icumbi ry’iterabwoba, ko ADEPR yagurishijwe, ko Dove Hotel yagurishijwe, kandi ko cyamunara isatiriye ADEPR.

ADEPR yagaragaje ko itishimiye namba aya makuru yise amakuru mpimbano, ivuga ko nta gihamya INGENZI yashingiyeho yandika izi nkuru zasohotse mu binyamakuru  bitanu bitandukanye bya INGENZI, ahubwo hari hagamijwe gukwiza ibihuha hagamijwe guharabika izina rya ADEPR n’abayobozi bayo.

Rev. Sibomana Jean umuyobozi mukuru wa ADEPR

Rev. Sibomana Jean umuyobozi mukuru wa ADEPR

Hasomwa imyanzuro, iyi komite yemeje ko inkuru zatangajwe kuri ADEPR mu kinyamakuru INGENZI zirimo amakosa y' umwuga arimo kubeshya, gushinja ibinyoma, gusebanya, guharabika, kubiba urwango, kudaha ijambo impande zose zivugwa mu nkuru no kudatandukanya ibitekerezo bwite by'umunyamakuru n'inkuru.

Umuyobozi w'ikinyamakuru INGENZI Ephrem Nsengumuremyi, ubwo humvwaga impande zombi yari yatangaje ko inkuru yagiye yandika kuri ADEPR azifitiye ibimenyetso, n'ubwo yasabwe na komite ndangamyitwarire y'urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda kwerekana ibyo bimenyetso akabibura.

Iyi komite kandi, ishingiye ku biteganywa n'ingingo ya 29 mu mahame ndangamyitwarire agenga umwuga w'itangazamakuru no ku cyifuzo cy'abareze, yahanishije ikinyamakuru INGENZI gusaba imbabazi ADEPR, no guhagarikwa by'agateganyo mu gihe kingana n'amezi abiri, ku makosa yagaragaye mu nyandiko yagiye yandika kuri iri torero rifite abakristo barenga miliyoni y'Abaturarwanda.

Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema9 years ago
    Izi ngirwabinyamakuru bajye bazifunga!!!





Inyarwanda BACKGROUND