RFL
Kigali

REMA yatangije ubukangurambaga bwo kugabanya amacupa akoze muri plastike

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/05/2018 17:23
0


Mu gihe hashize imyaka irenga 10 u Rwanda ruciye amashashi mu rwego rwo kurinda ibidukikije. Kuri ubu harifuzwa ko abantu barushaho guharanira kugabanya ikoreshwa ry’amacupa akoze muri plastike n’ibindi bikoresho bya plastike bitari ngombwa bishobora kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije.



Kuri uyu wa 2 tariki 29/05/2018 nibwo habaye umuhango wo gutangiza ubukangurambaga bwo kugabanya imikoreshereshereze y’amacupa n’ibindi bikoresho bya plastike, intego ikaba igira iti “Niba utazongera kugikoresha, wicyakira” (If you can’t  reuse it, refuse it). Ni umuhango wari witabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse haganiriwe akamaro k’ubu bukangurambaga hanagarukwa ku ngaruka ibikoresho bya plastike bifite ku bidukikije.

REMA

Fode Ndiaye, UN Resident Coordinator

Nyakubahwa Fode Ndiaye uhagariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda, yagarutse ku kuba isi ya none ihangayikishijwe n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ikoranabuhanga rirushaho kongera ibyangiza ibidukikije. Yavuze ko nibura buri mwaka toni 8 za plastike zijya mu nyanja ndetse ngo nta gikozwe mu mwaka wa 2050 uburemere bwa plastike mu nyanja bwaba buruta ubw’amafi.  U Rwanda kuba ruri mu bihugu 40 byafashe ingamba zo gukumira amashashi ni intambwe nziza ariko urugendo ruracyakomeza ari nayo mpamvu hifujwe ko abantu bakwitoza kudakoresha amacupa ya plastike aho bitari ngombwa.

Ministiri w’Ibidukikije Vincent Biruta yasobanuye neza ko leta idafite gahunda yo guca amacupa ya plastike burundu ahubwo ari ukuyagabanya aho bishoboka. Yagize ati “Munyumve neza ntabwo turi guca amacupa. Ahubwo turashaka ko mu mibereho y’abantu muri rusange bakwimenyereza gukoresha ibindi bikoresho byasimbura ayo macupa.” Ministiri yasobanuye neza ibikorwa abantu bashobora gukora bagakwirakwiza plastiki kandi bitari ngombwa.

REMA

Dr. Vincent Biruta, Ministiri w'ibidukikije

Bimwe muri byo ni nko kuba wanywera umutobe mu kirahuri ukongera ugashyiramo umuheha wa plastiki kandi ikirahuri cyo ubwacyo wakinywesha, urumva ko uba ukoresheje umuheha bitari ngombwa. Ushobora kujya guhaha witwaje icyo uhahiramo kugira ngo wirinde ko bagupfunyikira muri plastiki, hari ibikoresho byo kunyweramo bikoreshwa inshuro nyinshi atari ya macupa tunyweramo tugahita tujugunya. Mu nama no mu biro by’abantu, bakoresha icupa rimwe rinini bose bavomeramo bakoresheje ibikoresho bishobora gukoreshwa ikindi gihe, bityo bakaba birinze ko amacupa ya plastiki yakwirakwizwa.

Ministiri kandi yasobanuye ko impamvu amacupa ya plastiki atahita akurwaho ari uko hagomba kubanza gushakwa ibisubizo bijyanye n’uko yasimbuzwa. Hateganywa kandi ko ibi bizatuma igihugu kibyungukiramo kuko abantu bazaba barinze ibidukikije ndetse hari n’umutungo mwinshi wagendaga kuri aya macupa uzaba ugarujwe.

REMA

Abitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga bakoze inama badafite amacupa y'amazi, kwari ukuvoma mu icupa rinini (water dispenser)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND