RFL
Kigali

Pasiteri yabaciye hafi Miliyoni yo gusengera umwana wabo witabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2015 15:41
0


Chantelle na J Blessing bo mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, bihamiriza ko biyambaje umukozi w’Imana ngo asengere umwana wabo wari muri koma, akabaca amafaranga akabakaba miliyoni y’amanyarwanda kugirango asengere uwo mwana wabo wari urembye ariko bakayamwima.



Uwo mwana w’umuhungu wa Chantelle na J Blessing yari afite amezi 6 y’amavuko akaba yari arwariye mu bitaro bikuru bya Nairobi mbere yo koherezwa ku bitaro bya Aga Khan.  

Uwo mwana wabo yaje gukomerezwa araremba cyane, aza no kwitaba Imana ashyingurwa kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nyakanga 2015. Uwo mupasiteri ukomeye muri Kenya yari yabaciye amashiringi ya Kenya ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100(Hafi Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda).

Nk’uko babitangarije MondayBlues, Chantelle na J Blessing, bavuga ko batunguwe cyane n’uyu mukozi w’Imana wabaciye akayabo k’amafaranga kugirango asengere umurwayi wabo. Ibyo babitangaje mu muhango wo gushyingura umwana wabo. Bagize bati:

Twahamagaye abantu b’inshuti zacu kugirango dufatanye gusenga mu bihe bikomeye twarimo ubwo umwana wacu yari arembye, twarikanze cyane umwe mu bakozi b’Imana bakomeye adusabye ko tumuha amashiringi ari hagati ya 50.000 na 100.000 tukayamuha akabona gusengera umurwayi wacu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND