RFL
Kigali

Paracetamol, ibuprofen, ikizira ku mugore utwite

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/04/2018 16:42
0


Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Edimbourg bwasanze imiti igabanya ububabare iyo ikoreshejwe n’umugore utwite bishobora kwangiza umwana bikazanatuma ibizamini bya DNA bitaboneka neza mu gihe hifujwe ko bikorwa.



Abahanga ngo basanze ubu bushakashatsi bwarakorewe igeragezwa ku miti itandukanye irimo na paracetamol izwiho kugabanya uburibwe bw’umutwe ngo ikwiye kwitonderwa cyane mu gihe ikoreshwa n’umugore utwite.

Aba bahanga kandi bakomeza bavuga ko paracetamol zikwiye gukoreshwa gake kandi mu gihe gito gishoboka naho ibinini bya ibuprofen nabyo bizwiho kugabanya ububabare bikwiye kwirindwa ku mugore utwite.

Impamvu y’ibi byose ngo n'uko iyi miti yangiza zimwe mu ntangangabo n’intangangore ziba zahuriye mu nda y’umugore utwite ari zo zivamo umwana nyuma y’igihe, uretse ibyo kandi ngo gufata iyi miti mu gihe utwite bishobora gutuma umugore acura mbere y’igihe yari kuzacurira kuko zimwe mu ntanga ze ziba zarishwe na ya miti.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko iyi miti igira uruhare runini mu kwangiza agasabo k’intanga ku mwana w’umuhungu uba uri mu nda, ibi byagaragaye hifashishijwe ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba bikozwe n’abo muri  Kaminuza ya Edimbourg.

Dr Rod Mitchell umwe mu bakoze ubushakashatsi muri iyi kaminuza yaravuze ati: "Turashishikariza abagore batwite gutekereza kabiri mbere yo gufata imiti nka paracetamol na ibuprofen kandi bagakurikiza amabwiriza mu gihe bibaye ngombwa ko bayinywa bakanywa mike ishoboka kandi mu gihe gito."

Src: bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND