RFL
Kigali

Oda Paccy arashyize agiye kwerekeza muri Amerika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/04/2015 21:10
10


Nyuma y’uko umwaka ushize havuzwe ko umuraperikazi Oda Paccy yari kwerekeza muri Amerika ariko bikaza guhinduka, kuri ubu uyu muhanzikazi yongeye gusubukura iby’urugendo rwe rushobora kuba ruri mu minsi ya vuba kuko yatangiye gushakisha ibyangombwa.



Amakuru yizewe agera kuri inyarwanda.com yemeza ko Oda Paccy ari gushakisha Visa yo kwerekeza muri Amerika .

Oda Paccy

Oda Paccy wenda kwerekeza muri Amerika

Muri kwezi kwa Gicurasi 2014 nibwo havuzwe ko Paccy agomba kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanywe no gusura umuryango we ndetse no gukomerezayo amasomo. Gusa byaje guhinduka ntiyajyayo.  Icyo gihe byavugwaga ko yaba agiye gusangayo Producer Lick Lick bahoze bakundana ndetse bakaza kubyana umwana.Twashatse kumenya ukuri kw’aya makuru twegera nyiri ubwite agira icyo abitubwiraho.

Paccy

Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5

Paccy watunguwe cyane no kuba tuzi amakuru y’urugendo rwe yabanje gusa nuwanga kudutangariza uko biteye ariko kera kabaye agira abivugaho. Ati”Ok ndabiteganya ariko si vuba aha kuko ndacyafite ibintu byinshi ngomba gukora . Ngomba kubanza gutunganya album yanjye ya 3, imaze kugeraho indirimbo 3 gusa ndetse n’irushanwa rya Guma Guma ndi guhatanira na bagenzi banjye, urumva ko hari byinshi ngomba kubanza gukura mu nzira.

Paccy yemeza ko afite akazi kenshi ko gutunganya album ya gatatu imaze gukorwaho indirimbo ‘Rendez Vous’,’Ndagushima’ ndetse na’ Mbwira’.

Kanda hano wumve indirimbo y'urukundo'Mbwira ya Paccy

Ku bigendanye n’uko yaba yaramaze kubona visa cyangwa atarayibona, Paccy yatwemereye ko akibirimo nibitungana azaduha amakuru yose.

Ku mpamvu yaba imujyanye, Paccy yatangarije inyarwanda.com ko azaba agiye gukomerezayo amasomo ye gusa andi makuru yerekeranye nibyo yaba agiye kwiga, leta yaba azajya kubamo cyangwa ishuri azigamo nabyo adusaba ko yazabidutanagariza nibimara gutungana.

Abandi bahanzi nyarwanda baheze muri Amerika, Paccy azagaruka mu gihugu cy’amavuko?

Paccy

Kuri iki kibazo Oda Paccy yahumurije abafana be yemeza ko we naramuka agiye azagaruka mu Rwanda, ko atazaherayo nkuko abandi bahanzi bikomeje berekeje muri USA basa n’abagaragaza ko nta gahunda bafite yo kugaruka . Ati” Ngomba kugaruka kuko nkunda iwacu, nkunda u Rwanda.”

Mu butumwa yageneye abafana be, Oda Paccy yavuze ko bakwiriye kumuba hafi kugira ngo yitware neza mu irushanwa rya PGGSS 5 yitabiriye ku nshuro ya mbere. Yagize ati” Ndasaba abafana banjye indangamirwa  ko bakomeza kumba hafi nkuko bakomeje kubikora, bakanshyigikira muri PGSS 5 bandika 7 bakohere ubutumwa bugufi kuri 4343, kandi ndababwira ko mbafitiye byinshi byiza  vuba aha ya  nzabagezaho video ya ‘Mbwira’ yamaze kurangira  kandi mfite n’indi ndirimbo nshya mbateganyirije. Sinicaye kandi hamwe n’Imana byose birashoboka.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Rendez Vous ya Oda Paccy

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • louis9 years ago
    Yessssss go girl am happy for u muve murwanda mwigendere umuziki wubwiza muwuharire knowless jya amerika ukomeze talent yawe
  • Umusaza Rwanyabugigira9 years ago
    Ni nde wamubeshye se ko abatagaruka banga u Rwanda? Igire gupagasa sha niba uzabona viza.
  • alaine9 years ago
    Naho ubwo umwana?
  • Abc9 years ago
    Kalibu mwana Paci banguka turagutegereje twiteguye kukwacyira.
  • nkunda9 years ago
    Aho urukundo runyuze!! ruracumbetse rumubujije amahwemo azanze Lick Lick da! tukwifurije imigisha y'Imana mwana turagukunda cyane.
  • mbanzamigabo9 years ago
    ariko ntimukavange ibintu, mukavuga ngo azajya kwiga mukonngera ngo azaba ajyanywe no gusura.ahubwo se visiting Visas na student visas ni zimwe?mwamuhemukiye iyi nkuru byari kuba byiza kuyikoraho yamaze kwibikaho visas,naho ibya visas y' abanyamerika biraruhije nink 'ibyiteganyagihe.ntiwabirambirizaho. ese mumbwire klamici ubuhunzi muri Canada barabumwemereye cg yabaye umu sans kintu?
  • pifpof 9 years ago
    ariko se umuntu atangaza ibyurugendo atarabona na visa!!!! Goko tuza Mwana ubyereke imana ibyaba zungu ntabizi all the best
  • NIETTE9 years ago
    courage Passy
  • dada9 years ago
    Ariko se Passy koko nigute utangaza Amakuru utaranabona gusa koko?? Wagombaga guhindura abanyamakuru abasazi ukabereka ko Iyo nkuru ari ibinyoma. Ngaho basi bonne chance
  • karemera joy9 years ago
    ariko noneho uyu mukobwa yansetsa yansetsa! ese ibi buriya arimo arabitangaza yamaze kubona visa! ariko mukinisha visa en plus yo kujya mu bihugu nk'ibi. njye mumbaze ukuntu nayisabye inshuro zirenga eshanu kandi nabaga nujuje ibisabwa byose bakayinyima. ahubwo natege udufaranga twe adutange abazungu baturye baturangize nareba nabi bazamucubye n'utwo amaze gukorera mu buhanzi ngo ari kwa za ma visa. nshuti si ukuguca intege ariko be carefull kandi wirinde no kubyasasa hose utaramenya umusaruro kuko ejo bundi bazongera bakwanjame ngo barayikwimye, na bwo ibe indi nkuru. ahaaaaa nzaba mbarirwa ibiri hanze aha





Inyarwanda BACKGROUND