Nyuma y’uko umwaka ushize havuzwe ko umuraperikazi Oda Paccy yari kwerekeza muri Amerika ariko bikaza guhinduka, kuri ubu uyu muhanzikazi yongeye gusubukura iby’urugendo rwe rushobora kuba ruri mu minsi ya vuba kuko yatangiye gushakisha ibyangombwa.
Amakuru yizewe agera kuri inyarwanda.com yemeza ko Oda Paccy ari gushakisha Visa yo kwerekeza muri Amerika .
Oda Paccy wenda kwerekeza muri Amerika
Muri kwezi kwa Gicurasi 2014 nibwo havuzwe ko Paccy agomba kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanywe no gusura umuryango we ndetse no gukomerezayo amasomo. Gusa byaje guhinduka ntiyajyayo. Icyo gihe byavugwaga ko yaba agiye gusangayo Producer Lick Lick bahoze bakundana ndetse bakaza kubyana umwana.Twashatse kumenya ukuri kw’aya makuru twegera nyiri ubwite agira icyo abitubwiraho.
Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5
Paccy watunguwe cyane no kuba tuzi amakuru y’urugendo rwe yabanje gusa nuwanga kudutangariza uko biteye ariko kera kabaye agira abivugaho. Ati”Ok ndabiteganya ariko si vuba aha kuko ndacyafite ibintu byinshi ngomba gukora . Ngomba kubanza gutunganya album yanjye ya 3, imaze kugeraho indirimbo 3 gusa ndetse n’irushanwa rya Guma Guma ndi guhatanira na bagenzi banjye, urumva ko hari byinshi ngomba kubanza gukura mu nzira.”
Paccy yemeza ko afite akazi kenshi ko gutunganya album ya gatatu imaze gukorwaho indirimbo ‘Rendez Vous’,’Ndagushima’ ndetse na’ Mbwira’.
Kanda hano wumve indirimbo y'urukundo'Mbwira ya Paccy
Ku bigendanye n’uko yaba yaramaze kubona visa cyangwa atarayibona, Paccy yatwemereye ko akibirimo nibitungana azaduha amakuru yose.
Ku mpamvu yaba imujyanye, Paccy yatangarije inyarwanda.com ko azaba agiye gukomerezayo amasomo ye gusa andi makuru yerekeranye nibyo yaba agiye kwiga, leta yaba azajya kubamo cyangwa ishuri azigamo nabyo adusaba ko yazabidutanagariza nibimara gutungana.
Abandi bahanzi nyarwanda baheze muri Amerika, Paccy azagaruka mu gihugu cy’amavuko?
Kuri iki kibazo Oda Paccy yahumurije abafana be yemeza ko we naramuka agiye azagaruka mu Rwanda, ko atazaherayo nkuko abandi bahanzi bikomeje berekeje muri USA basa n’abagaragaza ko nta gahunda bafite yo kugaruka . Ati” Ngomba kugaruka kuko nkunda iwacu, nkunda u Rwanda.”
Mu butumwa yageneye abafana be, Oda Paccy yavuze ko bakwiriye kumuba hafi kugira ngo yitware neza mu irushanwa rya PGGSS 5 yitabiriye ku nshuro ya mbere. Yagize ati” Ndasaba abafana banjye indangamirwa ko bakomeza kumba hafi nkuko bakomeje kubikora, bakanshyigikira muri PGSS 5 bandika 7 bakohere ubutumwa bugufi kuri 4343, kandi ndababwira ko mbafitiye byinshi byiza vuba aha ya nzabagezaho video ya ‘Mbwira’ yamaze kurangira kandi mfite n’indi ndirimbo nshya mbateganyirije. Sinicaye kandi hamwe n’Imana byose birashoboka.”
Reba hano amashusho y'indirimbo'Rendez Vous ya Oda Paccy
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO