Babifashijwemo n’abagiraneza batandukanye barimo ibyamamare muri muzika nyarwanda n’indi miryango ifasha abana, umuryango wa Sheja watewe inkunga yo kujya kumuvuriza mu Buhinde kubera ikibyimba yari amaranye imyaka ibiri arwaye mu bwonko.
Nyuma yo kubona inkunga yari ikenewe ni bwo Sheja na mama we Kayitesi Christine buriye indege berekeza mu mu bitaro bikuru byo mu Buhinde byitwa Apollo Cbcc Hospital Cancer Care. Nyuma y’iminsi 18 Sheja akurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu Buhinde ni bwo bagarutse mu Rwanda.
Uyu munsi tariki 28 Ugushyingo mama wa Sheja yongeye kugira amahirwe yo kuganira na bamwe mu baganga bakurikiranaga Sheja, aba baganga bari bari mu Rwanda mu gikorwa cyo kuvura abantu indwara ya kanseri. Mu kiganiro yagiranye na bo mbere yuko basubira mu Buhinde, n’ibyishimo byinshi yababwiye ko kuri ubu Sheja ameze neza rwose kandi ko hari icyizere ko azakira burundu akurikije uko yari ameze mbere n’uko biri uyu munsi. Biteganijwe ko Sheja azasubizwa mu buhinde umwaka utaha kugira ngo hasuzumwe uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kubagwa n’izi nzobere zo mu Buhinde.
TANGA IGITECYEREZO