RFL
Kigali

Nyuma yo kugerekwaho gufata umurwaza ku ngufu, umuforomo arashinja ibitaro bya Rwinkwavu kumwica urubozo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:18/03/2016 12:29
39


Umuforomo wo mu bitaro bya Rwinkwavu witwa Habumugisha Jean Pierre, ashinja ubuyobozi bw’ibi bitaro kumurenganya no kumuhohotera, nyuma yo kumugerekaho icyaha cyo gufata ku ngufu umurwaza akabatsinda, bakaba baramufatiranye mu gihe cy’uburwayi bakamukandamiza.



Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Habumugisha Jean Pierre; yadutangarije ko yari afite amasezerano y’akazi yanditse nk’umuforomo mu bitaro bya Rwinkwavu, akaza kurwara mu mwaka ushize wa 2015 akajya kwivuza ndetse akabimenyesha ubuyobozi bw’ibitaro akanabushyikiriza impapuro za muganga zimwemerera ikiruhuko cy’uburwayi, hashira amezi atatu ubuyobozi bukamutegeka ko yaba asubitse amasezerano y’akazi akazayasubukura agaragaza impapuro za muganga zigaragaza ko yakize neza, ariko nyuma akaba yarakorewe ibyo yita gushaka kumwihimuraho bamufatiranye n’uburwayi yari amazemo iminsi.

Mu ibaruwa Habumugisha Jean Pierre yandikiye Dr Fulgence Nkikabahizi uyobora ibitaro bya Rwinkwavu tariki 8 Ukwakira 2015, yamenyeshaga uyu muyobozi ko yakize kuburyo ashobora gusubira mu kazi, ibi bikaba byari biherekejwe n’icyemezo cya Dr Venuste Nkundimana cyashyizweho umukono tariki 5 Ukwakira 2015, kigaragaza ko nk’umuganga wamukurikiranye; ibizamini byerekana ko ubuzima bwe buhagaze neza kuburyo yasubira mu kazi.

Dr Venuste Nkundimana, yari umuganga mushya muri serivisi z’ubuvuzi bwahawe uyu Habumugisha mu bitaro bya Rwinkwavu, aho yari asimbuye Dr Pascal Ngiruwonsanga wari ugiye gukora ahandi; uyu akaba ari we wari usanzwe ukurikirana Habumugisha Jean Pierre, nawe akaba yahamirije Inyarwanda.com ko yasize ibizamini byerekana ko yakize kuburyo yabasha gusubira mu kazi, ndetse akaba yari yanabimenyesheje umuyobozi w’ibitaro.

Nyuma y’uko Habumugisha Jean Pierre yandikiye Dr Fulgence Nkikabahizi, yaje kubona igisubizo cy’uyu muyobozi w’ibitaro akaba n’umukoresha we, amubwira ko akwiye gutegereza ibisubizo bizatangwa n’abaganga bakurikirana uburwayi bwe ku rwego rw’igihugu, icyo gihe amusubiza nabwo byari mu kwezi k’Ukwakira 2015 nyamara kugeza ubu ntabwo yigeze yemererwa gusubira mu kazi, ntahembwa kandi ntanabona ubwisungane mu kwivuza, ibintu Habumugisha abona ko gusongwa n’umuyobozi wari ukwiye kumufasha nk’umukozi we wari uvuye mu bihe bitoroshye by’uburwayi.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Dr Fulgence Nkekabahizi, yadutangarije ko uyu Habumugisha Jean Pierre atigeze amwirukana, ahubwo ko yanze ko asubira mu kazi atarabona ibisubizo bishimangira ko yakize neza. Nyamara n’ubwo avuga ibi, Dr Venuste Nkundimana ukora mu bitaro abereye umuyobozi, we yemereye Inyarwanda.com ko yagiye gutanga icyemezo cy’uko Habumugisha Jean Pierre yasubira mu kazi ashingiye ku bizamini yari yamukoreye, nyuma nabwo akaba yaragiye yakira ibisubizo bitandukanye by’ibizamini bya Habumugisha byabaga byoherejwe i Kigali mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC), ibyo bisubizo nabyo byose bikaba byemeza ko Habumugisha yakize kuburyo yasubira mu kazi.

Dr Fulgence Nkikabahiza, umuyobozi w'ibitaro bya Rwinkwavu

Dr Fulgence Nkikabahiza, umuyobozi w'ibitaro bya Rwinkwavu

Dr Fulgence Nkekabahizi kandi, yabwiye Inyarwanda.com ko kuba Habumugisha atagihembwa, ari uko babaye bamubikiye umushahara we mu gihe yari arwaye atarasubira mu kazi, nyamara undi akavuga ko ari uburyo bwo kumuhima ngo akomeze kubaho nabi nyuma y’uburwayi bwe, aho ubu hashize amezi arenga atanu asabye gusubira mu kazi ntabyemererwe ndetse kuva muri Kanama 2015 akaba atagihembwa.

Dr Yves Mucyo; umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yabwiye Inyarwanda.com ko atumva icyo Dr Nkikabahizi Fulgence ashingiraho asaba ibyemezo by’abaganga byo ku rwego rw’igihugu kuko abo batabaho, ahubwo ko icyemezo cy’umuganga wamukurikiranye ari cyo gikwiye kumugaragariza ko umurwayi yakize, kandi icyo akaba yarakibonye. Uyu mukozi wa RBC anavuga ko atumva ukuntu uyu Habumugisha ari we usabwa ibyo byemezo byo ku rwego rw’igihugu, kandi hari abandi barwayi benshi bivuza mu bitaro bya Rwinkwavu, akaba atarigeze abibasabira niba yemeza ko bibaho.

Dr Fulgence Nkikabahizi yaba arimo gushaka kwihimura kuri Habumugisha wageretsweho gufata ku ngfu akabatsinda?

Habumugisha Jean Pierre yabwiye Inyarwanda.com ko ibibazo bye na Dr Fulgence kimwe n’ushinzwe abakozi mu bitaro bya Rwinkwavu atari iby’ubu kuko hari n’ikindi gihe bigeze kumuhagarika azira ubusa akaza kubatsinda, ndetse ibi uyu muforomo abihurizaho n’abandi bakozi b’ibitaro baganiriye n’umunyamakuru ariko bakifuza ko ku bw’umutekano wabo amazina yabo atatangazwa.

Yanze ko ngaruka mu kazi nyuma yo koroherwa, atesha agaciro icyemezo cya muganga wamvuraga ahubwo we akora ibyo yishakiye kugirango ampime gusa anyihimureho. Dr Fulgence n’umukozi ushinzwe abakozi bashatse kungerekaho icyaha cyo gushaka gufata ku ngufu umurwaza nyuma ndabatsinda, ariko nabwo nari maze amezi 6 ntakora. Nari naraye izamu, bafata umurwaza baramushuka ngo avuge ko nashatse kumufata ku ngufu, bashaka abapolisi ngo bafatanye kuntera ubwoba ngo mbandikire nsaba imbabazi babyoroshye ngo ubwo umurwaza abinshinja bizangeza kure, mbabwira ko ntasaba imbabazi z’icyaha ntakoze, ni uko barambwira ngo mbe ntashye ari bwo namaraga amezi atandatu ntakora ntanahembwa. Ubundi bari bampagaritse iminsi 8 nyuma irangiye nta bimenyetso bifatika bafite ndetse n’umugore wari umurwaza babeshyaga ko nashatse gufata ababwira ko barimo kumuharabika yemeza ko babeshya ntabyabayeho, ubwo barambeshya ngo bategereje imyanzuro izava muri MINISANTE hashira amezi atandatu ntakora babonye ngiye kwiyambaza inkiko bangarura mu kazi barananyishyura… Ku Karere babategetse kunyishyura umushahara w’amezi atandatu nari maze baranze nabwo ko nsubira mu kazi – Habumugisha

Umwe mu bakozi b’ibitaro bya Rwinkwavu baganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko uyu Habumugisha koko yigeze kubeshyerwa akagerekwaho gufata ku ngufu umurwaza nyuma bikagaragara ko byari ibinyoma bikanarangira bategetswe kumwishyura, ibyo ariko bikaba nabyo byari byaturutse ku kuba uyu Habumugisha Jean Pierre avugisha ukuri agashaka gushyira ahagaragara amanyanga akorwa n’ubuyobozi bw’ibitaro agahesha isura mbi abaganga n’abakozi b’ibitaro muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isirikoreye8 years ago
    Bamubikira umushahara se ni banque?yarabibasabye se?Ni akarengane wallah
  • DAD8 years ago
    uyu mugabo yazengereje abakozi sinzi icyo yatanze wagirango rwinkwavu yayigize akarima ke: abakozi yarabirukanye, abandi abaha mutation zidashobotse kubera munyangire ,kwishyura ba rwiyemeza mirimo ni ibibazo. NGO imandwa ye ni Bety ariko rwose ntaho bazageza ikigo. byapfuye kare batwara Dr Karamaga. Muze wari umuyobozi nuko wazize munyangire ariko bareke ibyo bakorera abantu nibibagarukira ntibazongera kwibukwa. hababaje abaturiye biriya bitaro babishakaho serivisi. nzaba ndeba Imana ni komeza kuntiza ubuzima!
  • NANCY8 years ago
    uyu mukozi akwiye kurenganurwa.ako ni akarengane gakabije!
  • King8 years ago
    Udashaka gukora kwa Nkikabahizi Fulgence azatahe.ni akarima yiherewe na Binagwaho abarwayi bashake bapfe ibyo ntibimureba.ariko tot ou tard ibi bizabagaruka. Abafite ibibazo mwihangane nimutarengerwa na Paul Kagame muzarengerwa n'Imana yo mu ijuru.Nkikabahizi bamuvaneho hamwe na HR murebeko Rwinkwavu itazaba ibitaro by'icyitegererezo.
  • 8 years ago
    Nawee urakabya wa muyobozi we, ugatinyuka ngo wabikiye umuntu umushahara, nkaho utawumuhaye ngo yivuze neza!, oya ibyawe bisubirweho
  • Mugisha8 years ago
    Ubu uyu Dr akwiriye guhagararira ibitaro kweri afite imyitwarire y'ubwicanyi?uziko gushaka gufungisha umuntu ntaho bitaniye no kumwica!! Ejo bundi Kagame mu mwiherero yagarutse ku bantu nk'aba batuma Leta ihomba amafaranga menshi mu manza idashobora gutsinda bitewe n'abantu bameze kimwe n'uyu muganga, nk'ubu uyu muforomo abareze bagatsindwa, Rwinkwavu Hospital niyo yakwishyura aba bagome bigaramiye, kandi ubwo ni Leta iba ihombye, ikibabaje n'ukuntu ibintu nk'ibi bimara guhita mu kinyamakuru gutya, ugasanga ababishinzwe muri ministere zombi (iya abakozi n'iy'ubuzima) baricecekeye, bakazakanguka Leta yishyura, bituma Kagame ahora abatuka kubera gukingira ikibaba abagome nk'aba, iyi dossier nikurikiranwe.
  • kabanda8 years ago
    uyu muntu narenganurwe
  • kk8 years ago
    Ariko abantu bazi ko tubaho umunsi ku munsi,kubika umushahara wu muntu hagajahah narumiwe kabisa
  • julie8 years ago
    Ni docteur kuko abifitiye impamyabumenyi ariko nta bushobozi abifitiye. Il a juste les connaissances mais pas de compétences. Alors que les duex devraient être acquis. Docteur ubeshyera umuforomo se ubwo mwe murumva hari ikigenda. Buriya se koko yamujijije iki? Abagome baracyuzuye pe
  • mimi8 years ago
    mwiriwe,ariko uyu mu Dr kuki adakurikiranwa???ibi bitaro sibyo byapfiriyemo umubyeyi bamubyariza kwitoroshi ya telephone????just kuberako yasiganye nabo bakorana kugura amavuta ya moteri???nkuyu ni Dr nyabaki!!uretse gusebya umwuga gusa ntakindi ari gukora bazamwake diplome
  • Sakindi8 years ago
    Ariko namwe ntimukandike comments zisebanya mutabanje gusesengura ikibazo ngo mumenye uko giteye. dore mwese mwihaye Dr Nkikabahiziii, kandi ari umukozi ukarana umwete. Uyu mugabo nyamara nta numwe muri mwe nabonye abazaza icyo yari arwaye.Umugabo yatewe nibisazi byo guca amafaranga.yabona inoti akazicagagura agahindura ubushwangi.umushahara umwe barawumuhaye awucagagurira aho.aribwo bigiraga inama yo gutangira kuyamubikira kugeza akize.ese muziko guca amafaranga ari icyaha.gihanwa namategeko.yego nkikabahizi si shyashya we na Betty ariko kubijyanye no kuyobora ibitaro njye ntacyo munenga.
  • 8 years ago
    Uyu mugabo se yize kurusha abandi ku buryo atavaho
  • munganyinka alice8 years ago
    Uyu Mukozi yarenganijwe numukoresha namurege munkiko azahabwa ubutabera
  • Kankindi8 years ago
    Ariko uyu nkikabahizi(avec n miniscule) ko ubanza ari akagome!!!Nyamara Minisitiri w'ubuzima n'abandi bashinzwe uburenganzira bwa muntu bairebe neza uyu mugabo agomba kuba ari gatumwa muri biriya bitaro!!!Akize case ya wa mugore babagaga bacanye bougie akahasiga ubuzima ngo nta mazutu muri moteu,none abarwayi arabamaze akurikijeho abakozi ayobora????Mana weeee!!!Imana itabare inzirakarengane.
  • soso8 years ago
    Ariko se umuntu urwaye bamubikira umushahara?cyangwa baramwongerera bakamurwaza?
  • carl8 years ago
    Aba Dr nkaba ubundi baba bakora iki ? ubushize uyu siwe wanze kugura mazut ya generator umuriro ukaza kugenda bari kubaga umudamu wabyaraga bikamuviramo no gupfa ?? Abantu bakora amakosa nkay bajye bahanwa banabazwe ibyo bakoze
  • nas8 years ago
    ibi bintu birababaje cyane niba aribyo nk'uko inkuru yabivuye imuzi.gusa nabakozi bandi bakora muri ibi bitaro bafite ikibazo nigute umuyobozi nk'uyu akora amakosa more than 2 times barebera nkaho ibitaro bya Rwinkwavu ari akarima k'igikoni yihingiye?!!!niyo yaba ari supported na Minister runaka dufite excellence wumva ibibazo byose dufite na commission z'abadepute zitandukanye.kuki umuntu nk'uyu w'amafuti arenganya mugenzi we ngo ni uko amuyobora.birikundya weeeeeee
  • Nkundurwandq8 years ago
    Uyu muyobozi nako umunyagitugu aririwe ntaraye, azabaze Dr Ndekezi wayoboraga Ruhengeri aho ari ubu. Ariko kuki MINISANTE itavugururwa ahubwo.....
  • Kamali8 years ago
    Rwinkwavu oyeeee! Uyu mukozi agiriwe neza kabisa kuba abikiwe umushahara. Ahubwo uyu mukozi arakunzwe cyane! Abandi twarayamaze wowe uzayabonera rimwe uhite witeza imbere. Umuyobozi mwiza uharanira iterambere ry'umukozi Dr Fulgence.
  • nkundiye8 years ago
    Mbega akarengane gakabije!!!! umuyobozi nkuyu se aracyafite umwanya mu Rwanda twacu koko?





Inyarwanda BACKGROUND