Umunyamakuru w’ imikino Muramira Francois Regis wamenyekanye cyane kuri Radio 1 City Radio na Yego TV akorera ubu yambikanye impeta y’ urudashira na Teta Solange bari bamaranye igihe kitari gito bakundana
Imihango yo gusaba no gukwa yabereye Kacyiru hanyuma amaze kwemererwa umugeni we yihebeye, Muramira Regis na Teta Solange bahise berekeza kuri paruwasi ya Mutagatifu Michel ari naho basezeraniye kuzabana akaramata imbere y’ Imana
Nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana abageni n’ abari babagaragiye bazengurutse mu mujyi berekeza aho biyakiriye, aho bagiriye ibihe byiza n’ imiryango, inshuti n’ abavandimwe bari baje kwifatanya nabo muri ibi birori by’ imboneka rimwe mu buzima bwabo
REBA UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:
Aha Regis Muramira yari ari gusuhuza ababyeyi ba Teta Solange
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule yari yaje gushyigikira Regis
Akanyamuneza kari kose mbere yo kwinjira mu rusengero
Muramira Regis yereka abavandimwe, ababyeyi ninshuti ze uwari umaze kuba umugore we
Aha abapadiri biganye na Muramira Francois Regis mu iseminari nto bamusuhuzaga banamwifuriza urugo ruhire agiye kubakana na Teta Solange
Ikanzu umugeni yari yambaye ni uku yari imeze
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO