RFL
Kigali

Nyina wa Michael Jackson n’umwe mu bavandimwe be bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/05/2017 10:38
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 18 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Gicurasi, ukaba ari umunsi wa 124 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 241 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1493: Papa Alexandre wa 6 yagabanyije isi nshya (umugabane wa Amerika uko witwaga ukivumburwa), ibihugu bya Espagne na Portugal ngo biwutegeke.

1904: Leta zunze ubumwe za Amerika zatangiye igikorwa cyo kubaka umuyoboro wa Panama (Panama Canal).

1949: Ikipe yose y’umupira w’amaguru ya Torino F.C mu gihugu cy’ubutaliyani uretse abakinnyi 2 bari bafite imvune bagasigara mu rugo, yakoze impanuka y’indege ku musozi wa Superga muri Turin mu Butaliyani abari bayirimo bose bahasiga ubuzima.

1959: Ibihembo bya Grammy Awards byaratanzwe ku nshuro ya mbere.

1979: Margaret Thatcher yabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore w’ubwongereza.

2002: Mu gihugu cya Nigeriya habereye impanuka y’indege ikomeye, ubwo indege ya EAS Airlines yagwaga mu gace ka Kano ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege abantu bagera ku 149 bakahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1655Bartolomeo Cristofori, umuhanga mu gucura ibyuma by’umuziki akaba ariwe wavumbuye igicurangisho cya Piano yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1731.

1928: Hosni Mubarak, wabaye perezida wa 4 wa Misiri nibwo yavutse.

1930: Katherine Jackson, umubyeyi wa nyakwigendera Michael Jackson nibwo yavutse.

1951: Jackie Jackson, umuhanzi akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika akaba umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson wabarizwaga nawe mu itsinda rya The Jackson 5 nibwo yavutse.

1979Lance Bass, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya ‘N Sync nibwo yavutse.

1981Eric Djemba-Djemba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1983: Trisha, umukinnyikazi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.

1987: Cesc Fàbregas, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Adam Yauch, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Beastie Boys yitabye Imana, ku myaka 48 y’amavuko.

2012: Rashidi Yekini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya yitabye Imana, ku myaka 49 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Florien

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abazimya inkongi z’umuriro (International Firefighters' Day)

Uyu munsi ni umunsi wa Star Wars.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND