RFL
Kigali

Nyanza: Ku Mayaga mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hashimiwe umugore wabaye umurinzi w’igihango-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/06/2018 11:59
0


Mu gikorwa cyo kwibuka abanyamayaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyabaye tariki 24 Kamena 2018 hashimiwe umugore wabaye umurinzi w’igihango nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside.



Muri uyu muhango wo kwibuka wabereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Muyirara muri Karama ahanzwi cyane nko ku Mayaga, umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake ku bw’ubuhanga bwe, Mariya Yohana ni umwe mu bafashije abitabiriye icyo gikorwa kwibuka abinyujije mu butumwa buba mu ndirimbo ze zo kwibuka.

Agitangira kuririmba, Mariya Yohana yagize ati “Twibuke, Twiyubaka! Indirimbo yanjye itangirana na Mata kuko ni ko kwezi kwa Jenoside nyirizina…” Mu ndirimbo yaririmbye harimo amagambo akomeye aho aba avuga ngo ‘Mata wambereye ikibazo nananiwe gusubiza…Twongere twibuke…Leta ni inyampuhwe yemeye ko icyunamo kibaho…Ahari ubasha kwiyumanganya akabitura Nyagasani, gusenga akabigira intwaro ariko yibutse…’ Muri iyi ndirimbo kandi asoza agira ati ‘Nta wiyungira ku nzika kirazira!’ Yaje gusoza abwira abanyamayaga ngo “Mukomere kandi muhumure dufite u Rwanda!”

Mayaga

Mariya Yohana (uwambaye imikenyero hagati) ni umwe mu bahanzi bifatanyije n'abanyamayaga kwibuka

Nyuma y’indirimbo za Mariya Yohana, umubyeyi witwa Julienne Nyirakuru yatanze ubuhamya avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yazengurutse Mayaga yose ahunga yihisha cyane, abantu batabarika bakajya bicwa arebera mu bwihisho kugeza ubwo yihakanye ababyeyi be akiyita umuhutu ubwo yari ageze ku mucecuru ashaka kumusaba amazi yo kunywa ariko bikaba iby’ubusa akayamwima amurahira ko atanywera ku gikombe kimwe n’inzoka (umututsi).

Julienne yatangiye ubuhamya bwe avuga uko mbere ya Jenoside ari we n’abana biganaga bari babanye neza, bakina nta kibazo abona ababyeyi bagenderana, basangira basabana nta kibazo bafitanye rwose kuko bakundanaga bikomeye nta muhutu, nta mututsi nta n’umutwa yari bwumve bivugwa na rimwe. Gusa Jenoside ikaba yaraje ibatandukanya mu buryo we atariyumvisha na n’ubu. Ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga ntibabimenye aho bari bari kugeza ubwo Mama we yamutumye kugura umunyu ageze mu isantere asangayo imvururu nyinshi cyane, abahutu bafite imihoro batangiye gutemagura abatutsi ataha ashyira iyo nkuru mbi ababyeyi be kuva ubwo batangira guhigwa bukware.

Mayaga

Julienne Nyirakuru ni we watanze ubuhamya bw'uko byamugendekeye muri Jenoside

Ababyeyi babanje kubahumuriza babereka ko nta kibazo, ariko bakajya barara mu bihuru bagenda barara babunda abana bataramenya ibiri kuba. Babimenye ubwo uwari inshuti yabo (wakoze Jenoside cyane) yabasanze aho bari akababwira ko bakwiye kujya kwihisha kuko nibatinda abica kuko yabitegetswe. Mu buhamya bwe yakomeje kuvuga ko abakoze Jenoside nta mutima wa kimuntu bari bafite kuko ibyo bakoze ubwabyo byari indengakamere. Mu guhunga, yaje kuburana n’ababyeyi be, ajyana na musaza we na mukuru we n’abandi bo kwa nyirasenge, abo bose babishe areba n’abaturanyi benshi bishwe abibona. Byakomeye cyane ubwo abatutsi bahungaga bagera ahitwa mu Giti bakamena essence ku modoka y’interahamwe bakayitwika, batangiye kuraswa cyane hagwa abatari bake.

Kimwe mu byamubayeho n’ubu ashimira Imana cyane, ni uko yagiye agira amahirwe yo guhishwa n’abantu batandukanye bakoraga Jenoside, harimo abashumba bamucumbikiye iminsi 3 ajyana nabo kuragira inka bakamuha amata n’ibiryo. Nyuma hari undi mubyeyi wamucumbikiye iminsi 3 nawe ariko nyuma baza kumwirukana kuko umugabo we yari gica muri Jenoside, nyuma yo kumenya ko baza kunyuguza muri ako gace (gukukumba umututsi wese waba yarahasigaye) bamenesheje Julienne arara agenda atazi n’iyo ajya akajya abona abavuye gukora Jenoside bicaye bari kwihemba inka z’abatutsi babaga bamaze kwica, bakabaga, bakarya, bakanabyina.

Mayaga

Bamwe mu bibukira ku Mayaga bashengurwa no kuba batazi aho ababo bari

Aho yanyuraga hose ahunga, hari aho yavugirizwaga inzuru n’abana bato, yakubiswe cyane n’abana b’abashumba bikabije banamwambura imyenda ye nyuma arabacika aragenda. Yanyuze kuri bariyeri nyinshi, ndetse yigeze kujugunywa mu cyobo cyari cyarajugunywemo imbaga nyinshi y’abatusti bapfuye n’abatarapfa ariko bafite akuka gake, ariko ku bw’amahirwe n’ububasha bw’Imana ku muntu, yaje kuvamo arakomeza arahunga n’ubwo nta muntu n’umwe yabashije kuvanamo kuko yari umwana muto w’imyaka 10 kubishobora ntibyari kumworohera.

Nyuma yaje kugera ku mugabo wakoraga Jenoside amujyana mu rugo iwe, abana n’abana be, ariko murumuna w’uwo mugabo akajya ashaka kwica Julienne inshuro nyinshi akarindwa n’umugore witwa Muhongerwa, yari umugore w’uwo mugabo wamuzanye muri urwo rugo. Uwo murumuna w’uwo mugabo yajyaga ashaka kumugira umugore ari umwana w’imyaka 10 ngo yabyanga akamwica. Yagerageje kenshi kumwica ariko ntibyabayeho. Aho Inkotanyi zagereye muri Nyanza zigahagarika Jenoside, interahamwe zose zatangiye guhunga maze na wa muryango wari waramuhishe urahungana.

Ubwo bari bari mu nkambi yahuye na benshi yabonye bakora Jenoside ndetse banashaka kumwica. Muri iyo nkambi, bahiciye abana benshi b’abatutsi bari bararokowe na bamwe mu bahutu bari bafite uwo mutima ndetse na Julienne baje kumenya aho aba bajya kumuhiga yo. Muhongerwa yamushyize mu musambi amuzingiramo, awegeka ahantu mu nguni hagaragara cyane, interahamwe zije gusaka ziramubura zisubirayo. Nyuma yo kubona ko acitse, Muhongerwa yamujyanye kwa Nyirakuru ngo arebe ko yahabonera agahenge acike izo nterahamwe. Uwo mukecuru yareze nabi cyane Julienne gusa nyuma yaje kuhava aramucika ajyanwa n’umwana biganye bari barahuye ubwo yahungishwaga n’inkotanyi. Uwo mwana yababazwaga cyane n’uburyo uwo mucecuru yafataga mugenzi we (Julienne) maze bimufasha kumucika, abasha gusubira iwabo ku Mayaga muri icyo gihe Jenoside yari iri kurangira.

Mayaga

Hari kubakwa urwibutso ruzajyamo imibiri isaga 90,000 y'Abatusti bazize Jenoside

Akigera muri ako gace ko kwa Sekuru wa wa mwana biganye, yahuye n’umuntu uzi Papa we maze amubwira ko akiriho ariko ntiyari gupfa kubyizera kuko yabonaga abantu bose barahindutse. Se umubyara koko yari ariho kuko yaje no kumutwara ngo amutahane, aramutsembera yanga ko batahana ariko nyuma asubiye kumutwara aremera barajyana amusubiza mu rugo yongera kwishima abonye abarokotse. Kuri ubu Julienne yariyubatse, yabashije kwiga amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ndetse arubatse afite abana batatu (3) n’umugabo umwe, ashimira Imana cyane.

Mu buryo kandi bw’umwihariko, Julienne yahamagaye umugore wamurokoye akamuhisha, akajya anamushyira mu musambi ngo batamubona bakamwica. Yashimiye cyane Muhongerwa ku mutima wa kimuntu kandi w’ubutwari yagaragaje ubwo abandi bari barahindutse nk’inyamaswa, akabasha kumurokora akaba akiriho.

Mayaga

Julienne (hagati) ashimira cyane Muhongerwa (iburyo wambaye ibitege)

Intumwa ya Ibuka yaje muri iki gikorwa, mu ijambo rye yagarutse ku barinzi b’igihango nawe ashimira cyane Julienne ku butwari yagaragaje ndetse anavuga ko bazakora ibindi bikorwa byihariye byo gushimira abantu bameze nkawe kuko bagize uruhare rwiza mu kurokora bamwe mu batutsi kandi ari iby’agciro katari gato. Yavuze kandi ku gahinda abacitse ku icumu bahorana mu mitima yabo ko kuba bamwe mu babo batazi aho bashyizwe ngo byibura bahabakure babashyingure mu cyubahiro, dore ko aha muri Muyira hari kubakwa urwibutso ruzashyingurwamo imibiri igera ku bihumbi mirongo icyenda y’abatutsi ahantu hazaba hashyinguwe abatutsi benshi cyane bwa mbere mu gihugu cy’u Rwanda kuko Mayaga yari ituwe n’abatutsi benshi cyane.

Mayaga

Ingabo za FPR Inkotanyi zihora zishimirwa kuba zarahagaritse Jenoside

Uyu muyobozi yashimiye abagize ubutwari mu kurokora abandi. Yagize ati: “Muhongerwa yakoze akazi gakomeye, iyaba abantu bose barabaye nka Muhongerwa twaba twarabonye abatutsi benshi barokotse. Abashoboye kugira abo barokora muri Jenoside turabashimira, bigaragaza ko hari abahutu bazima, bagize ubutwari bukomeye.” Yakomeje agaruka ku kijyanye no kwishyura imitungo y’ibyangijwe muri Jenoside ndetse anasabira ubufasha abafite ibibazo by’amazu ati “Nimwishyure, mwishyure neza mu mahoro, mwiyunge n’abo mwahemukiye…Muri iyi minsi haguye imvura nyinshi isiga inzu za bamwe mu bacitse ku icumu, bakorerwe ubuvugize, ziriya nzu zisanwe bakurwe mu bwigunge.”

Amafoto: BIKURUGU Jlee





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND