RFL
Kigali

Numara gusoma iyi nkuru, ntuzongera kwirengagiza igikakarubamba ukundi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/06/2018 12:11
4


Igikakarubamba ni kimwe mu bihingwa biboneka henshi ku isi ndetse cyakunze gukoreshwa cyane mu myaka ya cyera bagikoresha nk’umuti uvura indwara zitandukanye gusa ikibabaje nuko benshi batari bazi ubwiza bwacyo.



Ni muri urwo rwego rero twifuje kubagezaho bimwe mu bintu by’ingenzi igikakarubamba gifitiye umubiri w’umuntu. Umutobe w’igikakarubamba ni ingirakamaro cyane mu mubiri w’umuntu kuko wibitseho vitamine zitandukanye zirimo A, B, C, E, Acide folique, Calcium nkeya, Cuivre, chrome, sodium, sélénium, magnésium, potassium, manganèse ndetse na zinc.

Uretse ibyo kandi abahanga mu by’ubuzima bavuga ko igikakarubamba ari isoko nziza ya vitamin B12. Iki gihingwa kandi gifite amazi ahagije muri cyo ari nabyo birinda uwanyoye umutobe wacyo bigafasha impyiko ndetse n’umwijima kugubwa neza bityo umuntu akihagarika bitagoranye. Niba wifuza kugira ubuzima bugira umuze rero ugafasha umubiri wawe guhorana amazi ahagije ndetse ukagira na za ntungamubiri twavuze haruguru, koresha igikakarubamba buri munsi.

Ese ni iki wakoresha ngo ukore umutobe w’igikakarubamba?

Mu gukora umutobe mwiza w’igikakarubamba ufata:

Ikibabi kimwe cy’igikakarubamba, ikirahuri kimwe cy’amazi ndetse n’ikiyiko kimwe cy’ubuki ubundi ukabivanga ubundi ukajya ubinywa buri munsi. Uretse ibyo kandi igikakarubamba cyifitemo ubushobozi bwo gukuza umusatsi ku bagira umusatsi udakura neza.

Ku bifuza kugira uruhu rwiza kandi runoze na bo bashobora kwifashisha igikakarubamba nkuko ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Budage mu mwaka wa 2008 bwabigaragaje aho umuntu ashobora gufata Ml 100 z’umutobe w’igikakarubamba ukavanga n’utuyiko 3 tw’amazi ubundi ukisiga ku ruhu rwawe aho wifuza ko hagira umubiri mwiza.

Ikindi n'uko igikakarubamba ari cyiza cyane ku bantu bafite ikibazo cyo kunanirwa kwituma ndetse kigabanya isukari mu mubiri. Niba wajyaga ukibona ntukiteho cyangwa se ukanga kugikoresha kubera ubukana bwacyo, menya neza ko ari isoko nziza ya vitamine zifitiye umubiri akamaro. 

Src: Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AndrĂ©4 years ago
    Ese wakoresha igikakarubamba ukavangamo ubuki ufite diabète?nkeka Ko ubuki ari isukari
  • Kwihangang james4 years ago
    Mwiriwe neza,maze kumva ubwiza n'amakomaro bw'igikakarubamba,ngize icyifuzo cyaho umuntu yasanga cg yabona products zumwimerere zacyo,murakoze
  • KANA Stany6 months ago
    Idonido mukotwoza dukoresha rukaka rubamba mukirundi bayitaga ingagari mugifranca ni ALoe Vella ok ukuntu twoyikoresha keshi mumuryango murakoze téléphone yanje +252610882169 watsppe
  • Anne Marie Mahoro2 months ago
    Mutubwire, igikakarubamba bagikata uko cyakabaye batabanje kugishishura? None se baragiteka. Mutubwire uko uwo muti ukorwa. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND