RFL
Kigali

Numara gusoma iyi nkuru, ntuzongera kujugunya ibishishwa by'amagi ukundi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/06/2018 15:26
0


Ubusanzwe tuzi neza ko calcium ari ingenzi ku buzima bw’umuntu, ifasha inyama z’umubiri gukora neza, iringaniza ibijyanye n’umutima, ifasha umuntu gusinzira neza, gusa kubera igihe tugezemo, ibiyobyabwenge, inzoga ndetse n’ikawa bituma calcium ishira mu mubiri wacu.



Uyu ni wo mwanya mwiza ubonye rero wo kugira ngo ubashe kuyongera cyangwa kuyigarura mu mubiri wawe ukoresheje ibishishwa by’amagi gusa. Bitewe n’uko ibishishwa by’amagi byiganjemo intungamubiri zitandukanye zirimo na ya calcium ari nayo twibanzeho cyane, ngo ni byiza cyane kubirya kuko calcium wakuramo iba ihagije cyane bitewe n’uko calcium ibonekamo ingana na 90% tutirengajije izindi ntungamubiri wasangamo zirimo fer, zinc, cuivre, manganese ndetse na magnesium byose bifasha umubiri w’umuntu kugubwa neza. 

Aha wakwibaza uti ese wabirya ute?

Biroroshye cyane, ubusanzwe abahanga mu kurya amagi bo bayaryana ibishishwa batiriwe babanza gutonora ariko kandi hari n’ubundi buryo ushobora kuryamo ibishishwa by’amagi ndetse ugakuramo ya calcium uko yakabaye:

Ufata amagi ukayatunganya neza agashiraho umwanda, ukayatogosa neza, yamara gushya ukayatonora ubundi ibishishwa byayo ukabishyira mu isekuru ubundi ukabisekura. Nyuma rero ni bwo ufata agafu kavuyemo ukavanga n’amazi y’indimu cyangwa se amazi yonyine. Ubundi ukajya ubinywa mu gitondo ndetse na nimugoroba ugiye kuryama.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND