RFL
Kigali

Ntibisanzwe yishe umukunzi we amukekaho kumuca inyuma

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:28/11/2018 7:30
0


Umupilote mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi akekwaho gukubita umukobwa bakundanaga kugeza ashizemo umwuka. amuziza ko ngo yeketse ko amuca inyuma.



Tashinga Musonza, umusore w'imyaka 29  usanzwe ari umupilote akaba n'umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere muri Zimbabwe  ,akurikiranweho kwica uwari umukunzi we w'imyaka 32  amukekaho kumuca inyuma.

ibinyamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko  Tashinga Musonza,  yasanze umukunzi we Lucy Duve mu nzu  zizwi nka logde asinziriye  ahagana i saa yine z'ijoro akamushinja kumuca inyuma aryamanye n'indi nshuti yabo.uyu mukunzi we Lucy nawe mu guhakana nibwo bombi batangiye  gutongana uyu musore akubita uyu mukobwa .

Icyakora iyi nshuti yabo George Mangwenjere,yashinjwaga guca inyuma uyu musore yagerageje guhosha ubushyamirane biranga kuko yarushwaga imbaraga ijya gushaka ubutabazi .

Lucy wishwe n'umukunzi we

Ikinyamakuru cyitwa Pindura News cyanditse ko uyu mu Pirote yafatiwe ahitwa Gweru atabwa muri yombi nyuma y'ibimenyetso byerekanaga ko ashobora kuba yahitanye umukunzi we wari isanzwe ari umunyamategeko. 

Polisi y'iki gihugu yatangaje ko nyuma uyu mukobwa wari usanzwe ari umunyamategeko yaje gusangwa yapfiriye mu bwogero bwo muri hoteli (piscine).Ubusanzwe aba bombi babanaga mu nzu y'uyu mukobwa wishwe.

Kugeza ubu Polisi iravuga ko igikomeje iperereza nubwo yirinze kugira byinshi itangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND