RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Akanyamasyo kapfuye kazize kugwa ivutu ry’ibiceri by’abakerarugendo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/03/2017 15:08
0


Akanyamasyo kiberaga mu mazi mu gihugu cya Thailande kapfuye kuri uyu wa kabiri kazize ibibazo by’ubuzima nyuma yo kubagwa kubera ahanini ibiceri bigera kuri 915 kagiye kamira bunguri kabihawe n’abakerarugendo bagasabaga amahirwe yo kubaho igihe kinini.



Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ni bwo aka kanyamasyo kari gafite imyaka 25 y’amavuko kajyanywe mu bitaro bya Bangkok aho abaganga basanze mu nda yako harimo ibiro bisaga bitanu(5kg) by’ibiceri kamize gaterewe n’abakerarugendo babaga bagasanze ako kiberaga muri parike.

Ku nshuro ya mbere igikorwa cyo kukabaga cyagenze neza ndetse iyi nkuru itangaza benshi. Mu gihe aka kanyamasyo kahabwaga amahirwe yo kubaho indi myaka 60 y’ubuzima, byaje kugaragara ko amaraso yako yahumanye.

Des vétérinaires expliquent les causes de la mort de la tortue 'Tirelire', le 21 mars 2017 à BangkokAha, abaganga b'amatungo(veterineri) basobanura icyo aka kanyamasyo kazize

Nantarika Chansue  muganga w’amatungu wo kuri santire y’ubushakashatsi y’ibitaro bya Chulalongkorn ubwo yatangazaga urupfu rw’aka kanyamasyo yagize ati “ Ku isaha ya saa yine n’iminota 10 kagiye(akanyamasyo) mu mahoro.  Kari inshuti yanjye, umwarimu n’umurwayi wanjye.”

Aka kanyamasyo kari karahawe akabyiniriro ka "Tirelire" kubera kubika amafaranga y’ibiceri menshi, kari kamaze imyaka isaga 20 kibera muri parike nto ya rusange mu ntara ya Chonburi ari naho abakerarugendo n’abandi bashyitsi bagasuriraga bakagaha amafaranga kugirango kabatere ishaba(amahirwe) mu buzima bwabo. Muri Thaillande bakunze kujugunyira utunyamasyo ibiceri aho baba bizeye ko bibazanira amahirwe ndetse bakazabaho igihe kinini(bakazaramba) kurusha utunyamasyo.

Src: Journal de Montreal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND