RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Abapolisi bafashije umugore kubyarira muri taxi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/03/2017 19:23
1


Abapolisi babiri b’i Toronto baherutse gufasha umubyeyi kwibaruka umwana we, ndetse kuri ubu uyu mubyeyi n’umwana we bameze neza nyuma y’iki gikorwa kidasanzwe cyabereye mu mudoka itwara abagenzi (taxi voiture) mu ntebe y’inyuma.



Ibi byabaye mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatandatu ndetse byemejwe na polisi ya Toronto ubwo yatangazaga ko yishimiye ko umwana na nyina babashije kubaho. Ushobora kwibaza ngo byagenze gute kugirango aba polisi bakore akazi k’abaganga?

Ngo ahagana ku isaha ya saa saba n’igice zo mu gicuku ni bwo abaganga bo mu modoka z’imbagukiragutabara (les ambulanciers) bamenye ko uyu mubyeyi yafashwe n’ibise ndetse ari hafi kwibaruka, maze mu gihe bari bari mu nzira bajya aho yari ari bahamagara abapolisi bo kubafasha, gusa aba bapolisi bahageze mbere y’abaganga basanga umubyeyi n’umwana bakomerewe maze niko guhita bafata icyemezo cyo kumubyaza.

Umupolisi umwe yitaye cyane mu gufasha uyu mubyeyi kugeza umwana ku isi, mu gihe undi yitaga ku buzima bwa nyina. Aba baganga bo baje kuhagera nyuma gato basanga byarangiye maze bahita bafata umwana bamujyana mu bitaro byari bibegereye.

Src: ici.radio-canada.ca






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera jeremie7 years ago
    abo bapolice nabo gushimirwa cyane kubwo icyo gikorwa kindashyikirwa bakoze bravo police





Inyarwanda BACKGROUND