RFL
Kigali

NKORE IKI: Umukobwa dukundana yambwiye ko azandoga nindamuka nanze ko tubana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2017 21:33
8


Muri NKORE IKI y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umusore watwandikiye akatubwira ko umukobwa bakundana yamubwiye ko azamuroga naramuka yanze ko babana.



Dore ubutumwa bwe uko buteye:

"Muraho neza mbona mugira abandi inama none nange mwokabyaramwe nimumfashe.Ndi umuhungu mfite 26 y’amavuko nkaba mfite umugore wabyaye twakundanye mba iwabo ndi ipfubyi bareraga nza kuhava duhuriye mu mujyi duhana utunumero aza kumbwira ko umugabo we bamukatiye burundu ahita yisubirira iwabo muri make duhuza urugwiro tuza gupanga ngo ansure ahasanga mushinga wanjye aramwanga ngo yamurebye nabi reka sinakubwira ati mwirukane twibanire kandi sinigeze mubwira ko nzamurongora.

Ahubwo we ampoza ku nkeke ati uzandongora ryari none yambwiye ko ntaho ajya kugura uburozi abwifitiye ko nimuhemukira situbane azandoga ese urwo ni urukundo kuko hari igihe nigeze kugira ikibazo mbimubwiye arabwira ngo reka ngusengere mbona ndakize ako kanya nkibaza nti ese ntazanyivugana mushiki wanjye we yarumiwe yabaye nk’inzanga ubu tugiye gutandukana kubera uwo mugore.

Uwo mugore iyo mubajije ikibimutera aransubiza ngo ndashaka kubaka ntawumbangamiye rero kubyo nari natekereje no kuba mpunze iki gihugu birimo kuko yantanyije n’uwo yansanganye nawe ntibagiwe mushiki wanjye ariwe ngira wenyine nukuri numva mbuze uko nabigenza ntegereje inama zanyu."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xxxx6 years ago
    uragishainama yo kubana n'umurozi? uwo ni umurozi already, nimunabanya ukamurakaza azakuroga. uburozi nuratandukanye yazanaguha ubutakwica niyo mwabana. iryo ni iterabwoba . ishyire mu mbaraga z'Imana ubundi umureke ni umurozi
  • 6 years ago
    Mureke umuhunge. Njye amarozi sinyemera. Nimubana uzamara ubuzima bwawe bwose umeze nko muri Prison (birutwa nubwo burozi) nubwo ntacyo uzaba. Nubyizera uzajya urwara numutwe wibwire ko warozwe. Plus umuntu umubwira gutyo wamujyama mumategeko
  • 6 years ago
    Umva. Nakuriye murugo ruraguza. Yewe ndetse nashatse kunshyingira umugabo ntashaka bambwira ko imbere yanjye bahabona irimbi nindamuka ntasanze uyu mugabo. Nakuze nemera buri kimwe nabwiwe yewe iyo nsubije amaso inyuma nsanga ubuzima bwanjye narabubayeho mubwoba. Gusa naje kwanga wa mugabo nsanga undi batashakaga. Nagiye nziko ndapfira munzira. Ubu maranye numugabo wanjye igihe kinini dufitanye abana.. Turishimye. Icyo nshaka kukubwira nuko niwemera buri kimwe abantu nkabo bakubwira ntabuzima uzagira. Ariko kandi ubwo ari ubuzima bwawe muhunge ukore kuburyo mutazigera narimwe mubonana yewe naho utuye uhave nibiba ngombwa. Cq uzamuregere polisi nihagira ikikubaho azakurikiranywe. Icyo nzi nuko nuramuka umusanze uzicuza ubuzima bwawe bwose. Yewe nimubana kumureka bizaba bitakigushobokeye. Ibyo si urukundo
  • Kabakura6 years ago
    urakomerewe muvandi ! biragaragara ko uriya mugore ashaka kukugira umucakara kuruta uko wamubera umugabo. urwo si urukundo rero. shaka uko ibyo bintu akubwira byazagira gihamya itari iyo mu magambo. urugero : hari uburyo wamucokoza mukaganira kuri telephone aguhamagaye wamurecodinga cyangwa mwaganira kuri messages ukazikorera screenshots k'uburyo wabona gihamya uramutse ugiye kumurega kuri police. inama yo guhunga siyo nakugira kuko turi mugihugu kigendera Ku mategeko. ahubwo shaka ibimenyetso bifatika uzamuregesha wishinganisha. thanks.
  • Kayitaba fabrice6 years ago
    Fata umwanzuro udashidikanya,iryo niterabwoba ibyo ntibishoboka, arashaka kukugerageza..ntugire ubwoba..
  • o6 years ago
    umva musore inama yambere ituruka muri wowe,ariko reka nkubwire uburozi bubaho ashobora kutakwica akagusaza cg ukajya wirirwa umuhiga,so uwagufasha gutsinda iyo satani igenda ni yesu gusa gana Yesu umutabaze azamugukiza
  • tigosi6 years ago
    Ihangane musaza kandi usenge ubaze imana uge mubutayu
  • uwacla6 years ago
    Njye ndumva wagerageza gukuraho communication yose mugirana,washaka ugahindura phone yawe,ukimuka aho utuye mbese kuburyo nta kibahuza na kimwe naho uburozi bwo ashobora no kubuguha mubana cg already yaranabuguhaye kuko niba waratandukanye na mushiki wawe arashaka kukwiyegurira akagukoresha icyo ashaka,gusa nyuma ya byose wegete n'Imana peee kuko niyo nkuru.





Inyarwanda BACKGROUND