Muri NKORE IKI y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umusore watwandikiye akatubwira ko umukobwa bakundana yamubwiye ko azamuroga naramuka yanze ko babana.
Dore ubutumwa bwe uko buteye:
"Muraho neza mbona mugira abandi inama none nange mwokabyaramwe nimumfashe.Ndi umuhungu mfite 26 y’amavuko nkaba mfite umugore wabyaye twakundanye mba iwabo ndi ipfubyi bareraga nza kuhava duhuriye mu mujyi duhana utunumero aza kumbwira ko umugabo we bamukatiye burundu ahita yisubirira iwabo muri make duhuza urugwiro tuza gupanga ngo ansure ahasanga mushinga wanjye aramwanga ngo yamurebye nabi reka sinakubwira ati mwirukane twibanire kandi sinigeze mubwira ko nzamurongora.
Ahubwo we ampoza ku nkeke ati uzandongora ryari none yambwiye ko ntaho ajya kugura uburozi abwifitiye ko nimuhemukira situbane azandoga ese urwo ni urukundo kuko hari igihe nigeze kugira ikibazo mbimubwiye arabwira ngo reka ngusengere mbona ndakize ako kanya nkibaza nti ese ntazanyivugana mushiki wanjye we yarumiwe yabaye nk’inzanga ubu tugiye gutandukana kubera uwo mugore.
Uwo mugore iyo mubajije ikibimutera aransubiza ngo ndashaka kubaka ntawumbangamiye rero kubyo nari natekereje no kuba mpunze iki gihugu birimo kuko yantanyije n’uwo yansanganye nawe ntibagiwe mushiki wanjye ariwe ngira wenyine nukuri numva mbuze uko nabigenza ntegereje inama zanyu."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO