RFL
Kigali

NKORE IKI:Maze imyaka 25 ntazi Papa ndetse iyo mbajije mama yanga kumumbwira ahubwo agaturika akarira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2017 18:13
4


Muri NKORE IKI y’uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n’umusomyi wacu wifuje ko umwirondoro we twawugira ibanga. Ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko uvuga ko atazi se kuva avutse ndetse ngo n’iyo asabye nyina ko yamubwira Se n’aho ari, nyina araturika akarira.



Tutabatindiye reka tububagezeho ubutumwa uyu mukobwa yahaye Inyarwanda.com kugira ngo mumugire inama y’icyo yakora mu kibazo afite kitamworoheye. Ubutumwa bwe buteye gutya;

"Mwiriwe, mumbabarire amazina yanjye cyangwa umwirondoro wanjye suzajye hanze keretse nihaboneka ahari umuntu waba azi ayo mateka akaba wenda ariwe mwampuza nawe. Mbaye mbashimiye. Nejejwe no kubandikira mbasaba ko mwamfasha gusangiza iyi nkuru abasomyi banyu mbasaba ko bangira inama kuko nabuze icyo gukora ku bwanjye byose ngerageje birapfa ngeze ku munota wa nyuma.

Njyewe ndi umukobwa umaze imyaka 25 nkaba naravukiye mu gihugu cy'abaturanyi i Burundi gusa Jenoside yakorewe Abatutsi irangira twaratashye njyewe n'umuryango wanjye tugaruka ino ngaruka mbana na mama n'umuryango we kuva mu bwana bwanjye sinigeze menya data habe namba bivuze ko sinzi ishusho ye, izina rye cyangwa buri kimwe kuri we.

Narakuze ngeze S6 (mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye) ngerageza kubaza abo mu muryango wa mama bose bambwira ko batamuzi mbaza sogokuru nawe aba ariko ansubiza gusa bose bakambwira uwo nabaza gusa bakabwira ko yitabye Imana.

Nyuma mu myaka 2 ishize nabajije mama yanga kumbwira noneho mwirakazaho abona ko bitakunda ko tubana muri ubwo buryo anyandikira ubutumwa bugufi ambwira izina rimwe ryiwe ambwira ko yitwaga IDDY abwira ko yabaga mu Buyenzi muri za 1991 kuko ni bwo navukaga yakoreraga sosiyete yitwa Hydrobly ndetse kuri ubu abarizwa muri Amerika naje no kubaza muri Ministere de Finance (Minisiteri ifite imari mu nshingano zayo)bambwira ko iyo Sosiyete yabayeho kera. Rero nagishaga inama:

-Ni gute namenya Data ntabajije mama kuko mama iyo mubajije ararira kandi nkagira agahinda kabyo?

-Ese nzagume mbe Inzirakarengane y'amateka y'ababyeyi banjye ?

-Ese nimba Data atarigeze amenya buri kimwe kuri njye ni gute namugera imbere cyangwa namubwira ko ndi umwana we akabyemera?

-Ese ko amazina yanjye nitwaga mu Burundi twageze ino agahindurwa nasubira kumushaka nitwa ayo nitwa ubu cyangwa ayo nitwaga i Burundi?

Icyitonderwa: Hagize umuntu waba afite icyo azi kuri iriya sosiyete yazambwira kuko ni yo mahirwe yonyine mfite yo kuzamumenya kuko izina ryo abenshi baritiranywa. Murakoze.

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndihokubwayo leonard7 years ago
    niyihangan imana iramubona
  • mugire amahoro6 years ago
    uyu mwana nimumumpere email yanjye mugire inama y'uko yabona umubyeyi we, cg akamenya amakuru yose akeneye ku mubyeyi we.
  • Karinda viateur7 years ago
    Umva Inama nukugira uzajye i Burundi cyangwa ushake umuntu ukora muri société nagereranya na caisse sociale yo murwanda bazakubonera imyirondoro ya papa wawe mubakozi bateganyirizwaga niyo societe
  • niyigena didier6 years ago
    Muraho?umva komeza wihangane bibaho ushimire imana kuba wakuze ukaba warize none saha ni saha ukaba washinga urwawe gs mama wawe uzamubaze byose niyanga ubwo ntacyo uzabikoraho ark ndumva kumubona bigoye imana igufashe muri byose amahirwe masa.





Inyarwanda BACKGROUND