RFL
Kigali

Nicole Kidman na Lionel Richie bavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/06/2018 11:12
0


Uyu munsi ni ku wa 3 w’icyumweru cya 25 mu byumweru bigize umwaka, tariki 20 Kamena, ni umunsi wa 171 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 194 ngo umwaka urangire.



Bimwe mu by’ingenzi byaranze iyi tariki mu mateka y’isi:

1840 – Samuel Morse yahawe uburenganzira bwo gushyira ku mugaragaro telegraph, uburyo bw’itumanaho ryo mu gihe cyo ha mbere.

1862 – Barbu Catargiu, ministiri w’intebe wa Romania yarishwe.

1863 – Mu gihe cy’intambara y’abaturage muri Amerika, West Virginia yemewe nk’indi leta igize leta zunze ubumwe za Amerika.

1877 – Alexander Graham Bell  yashyize ku isoko telefoni ya mbere ikoreshwa mu bucuruzi, muri Hamilton, Ontario, Canada.

1960: Mali yunze ubumwe yabonye ubwigenge ihita inavamo ibice biriri ari byo Mali na Senegal.

Bamwe mu bazwi bavutse kuri iyi tariki:

1949 – Lionel Richie, umuhanzi, umukinnyi wa filime, umucuranzi wa piano n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika nibwo yavutse.

1952 – John Goodman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1967 – Nicole Kidman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Australia nibwo yavutse.

1970 – Athol Williams, umusizi n’umunyabwenge wo muri Afurika y’Epfo yaravutse.  

1978 – Frank Lampard, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza yabonye izuba

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1800 – Abraham Gotthelf Kästner, Umuhanga mu mibare ndetse akaba yari umwalimu ukomoka mu Budage yaratabarutse.

1958 – Kurt Alder, Umuhanga mu by’ubutabire ukomoka mu Budage yaratabarutse. Yegukanye Igihembo cya Nobel.

2005 – Jack Kilby, Umuhanga mu by’ubugenge ukomoka muri Amerika yaratabarutse. Uyu nawe yegukanye Nobel Prize.

1994: Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’igihugu ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yari ikomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND