RFL
Kigali

Niba umukunzi wawe agikora ibi bintu, menya neza ko agifitanye umubano wihariye n’uwo batandukanye mbere y'uko muhura

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/05/2018 17:15
1


Umubano w’abashakanye cyangwa se abari mu rukundo ntushingira gusa ku bintu byiza ahubwo hari n’igihe bapfa utuntu duto cyane umuntu abona ko tutagakwiye kuvamo amatiku ariko bikabaho ahanini bishingiye ku mubano umwe muri bo aba yaragiranye n’undi muntu wa mbere.



Mu yandi magambo bishatse kuvuga ko bitoroshye na gato guhita wikuramo umuntu mwari mumaze igihe kitari gito mubana ndetse ntibyoroshye guhita wibagirwa bimwe mu bihe byiza mwagiranye.

Nubwo ushobora gusezerera uwo mwari muri kumwe mu rukundo kubera impamvu runaka ukibonera undi ntibivuze ko wa wundi mwatandukanye ava mu bitekerezo byawe burundu cyane cyane iyo uwa kabiri asa n’ukoze ikosa rikubabaje uhita utekereza uwa mbere nk'uko abahanga babivuga.

Cyane cyane ngo abantu b’igitsina gabo bagira ingeso imeze gutyo ngo nubwo baba batifuza guhura n’abo bakundanye mbere ariko hari ibimenyetso bimwe na bimwe biba bigaragaza ko agifitiye urukundo wa wundi wa mbere. 

Dore bimwe mu bimenyetso bizakubwira ko umukunzi wawe cyangwa se umugabo wawe agifitanye umubano mwiza cyangwa se agikundana n’uwo batandukanye

Buri gihe akugereranya n’umukunzi we wa mbere

Kimwe mu bintu bizakwereka ko umugabo wawe agikunda uwo batandukanye n’uko buri gihe uzasanga akubwira ko uvuga nk’umukunzi we wa mbere, wambara neza nka we, usokoza nka we n’ibindi nk’ibyo, bene ibyo byerekana ko batandukanye akimukunda ndetse akimwiyumvamo bishatse kuvuga ko nta kintu gishya ukora gitandukanye n’ibyo uwa mbere yamukoreraga, aracyamwiyumvamo kukurusha.

Aracyafitanye umubano wihariye n’umukunzi we wa mbere

Ikindi kintu kizakwereka ko umugabo wawe cyangwa se umusore mukundana agikunda uwo batandukanye n'uko bajya bavugana rimwe na rimwe ndetse bakanabonana, mu bitekerezo bye hahoramo ibyifuzo by’uko bazongera bakabana, ibyo uzabibwirwa n’uko uzajya umubazo bimwe mu bibazo bisa bityo maze akakubwira atakweruriye ariko nk’umuntu mukuru ukumva ko yifuza kuzongera guhura na wecyangwa se kubana na we.

Ahora akuganiriza ku bihe byiza bagiranye

Ni ibintu bisanzwe ko abantu baganira ku hahise habo ariko niba wumva umugabo wawe ahora akubwira bimwe mu bihe byiza yagiranye n'umukunzi we wa mbere, ukwiye kumugenzura kuko ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko akimutekerezaho cyane.

Akunda kukwibutsa izina ry'umukunzi we wa mbere

Niba umugabo wawe afite ingeso yo kukubwira buri gihe izina ry'umukunzi we wa mbere ndetse rimwe na rimwe agashiduka yariguhamagaye, menya neza ko akimutekerezaho ndetse ko yaba akimuri ku mutima.

Amuvugaho kenshi gashoboka

Niba mu biganiro ukunda kugirana n'umugabo wawe akunda kwibanda ku kuvuga cyane ku mukunzi we wa mbere fatira hafi kuko birashoboka ko bagifitanye umubano ndetse ko baba bajya bandikirana cyangwa bagahura rimwe na rimwe, ibintu bishobora kugushyira mu kaga isaha iyo ari yo yose.

Src:santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aroni ndy5 months ago
    NUKOHERE INDI MITOMA MISHYASHYA





Inyarwanda BACKGROUND