Uko ibihe bigenda bihinduka niko umuntu ahindura imitekerereze cyangwa imigirire runaka ,birashoboka ko yagwiririrwa n’ibyago ,uko niko benshi bahitamo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina biturutse ku mpamvu zitandukukanye zirimo nko gupfakara.
Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko impamvu iyo ariyo yose itumye uhindura ubuzima ugahagarika gukora imibanano mpuzabitsina ku myaka iyo ariyo yose, bizana ingaruka ku buzima bwawe. Aba bavuga ko guhagarika imibonano mpuzabitsina ku mugabo cyangwa umugore bimukurira indwara zitandukanye.
Izi ni zimwe mu mpinduka zihita ziza ku miterere y’umubiri wawe ,nyuma y’igihe gito uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina. Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru the mirror cy’abongereza n’ibitabo bitandukanye bivuga ku buzima bw’imyororokere.
1.Gutakaza ubushake n’ubushobozi bwo gukora imibono mpuzabitsina
Ubushakashatsi bugaragaza ko umugabo cyane cyane ariwe ugerwaho n’ki kibazo ,kuko atakaza ubushobozi bwo gushaka no gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero cyo hehuru. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina bifite uruhare runini mu kugabanya ibyago by’umugabo byo kurwara kanseri ya prostate, iyo uhagaritse gukora imibonanao mpuzabitsina wishyira mu byago byo kurwaya ubu bwoko bwa kanseri.
2.Imikorere y’ubudahangarwa bw’umubiri irahungabana
Kuri iyi ngingo abagore nibo bakunda kwibasirwa,abashakatsatsi abagaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye bigira uruhare mu mikorere myiza y’ubasirikari b’umubiri. Abashakashatsi bavuga ko abagore bahagaritse imibonano mpuzabitsina mu gihe runaka bagira ikibazo cyo kudasama byoroshye nyuma, ndetse bakaba bagira ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zitari kubageraho mu gihe baba batarahagaritse.
3.kubura ububobere ku bagore
Abashakashatsi bavuga ko iyo umugore ahagaritse burundu imibonano mpuzabitsina yayikoraga mu gihe runaka bituma hari imisemburo ihagarara gukorwa yiganjemo ituma agira ububobere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ku buryo iyo yongeye kuyikora nyuma y’igihe runaka agira ububabare mu gihe cyayo.
4.Guhorana umujagararo (stress)
Abahanga mu by’imyororokere bavuga ko abantu bahagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bari basanzwe bayikora mu gihe runaka gihoraho bagira umuvuduko munini w’amaraso iyo bahuye n’umujagararo ,kandi bagahorana umutima utari hamwe kuko baba batagishoboye gushyira ku murongo ibitekerezo byabo.
5. Urwungano rw’amaraso rurahungabanywa
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ngo bituma urwungano rw’amaraso rukora neza kuko bifungura imijyana n’imigarura y’amaraso ndetse bikanarinda amaraso kuvura. Mu gihe uhararitse gukora imibonano mpuzabitsina runaka bizatuma ibi byose biba ikinyuranyo utangire kugerwaho n’indwara z’umutima nk’uko abashakashatsi babyemeza.
6.Nta hantu na hamwe wahurira n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Indwara zifata urwungano rw’inkari cyangwa urw’imyororokere ziterwa ahanini n’udukoko twinjira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ,abaganga bavuga ko umubiri w’umuntu uba urinzwe izo ndwara iyo uharitse imibonanao mpuzabitsina .
7.Ntuzagira ubwenge buhagije nk’ubwo wagakwiye kugira
Benshi bwibwira ko ubuzima bwo kwifata ari bwo bwiganjemo ibikorwa by’ubwenge ,ubushakashatsi bw’ubumenyi (science) bugaragaza ko ahubwo ubuzima bukorwamo imibonano mpuzabitsina (ku babyemerewe ) ituma uturemangingo tw’ubwonko dukura cyane mu gice cy’ubwonko kitwa hippocampus. Abashakatsatsi bagahera aha bavuga ko iyo uhagaritse imibonano mpuzabitsina bituma utwo turemangingo tudakomeza gukura ku kigero byariho mbere.
Source :The mirror.co.uk
TANGA IGITECYEREZO