RFL
Kigali

Muri 2008 Miriam Makeba yitabye Imana: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/11/2017 9:46
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka, Tariki 10 Ugushyingo ukaba ari umunsi wa 314 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 51 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1775: Igisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi cya Amerika (US Marines) cyarashinzwe, kikaba cyaratangiriye muri Tun Tarven muri leta ya Philadelphia kikaba cyarashinzwe na Samuel Nicholas.

1975: Inama y’umuryango w’abibumbye yatangaje ko ivanguraturere ari kimwe n’ivanguramoko kandi ko byose bihanwa n’itegeko rimwe.

1989: Abaturage b’ubudage batangiye gusenya urukuta rwa Berlin rwatandukanyaga ubudage bw’uburasirazuba n’uburengerazuba, aha hakaba ariho hatangiriye kongera kwiyunga mu gihugu kimwe.

1995: Mu gihugu cya Nigeria, umwanditsi w’amakinamico Ken Saro-Wiwa, hamwe n’abandi bantu 8 bari bagize icyiswe  Movement for the Survival of the Ogoni People (Mosop), barishwe bamanitswe n’ingabo za leta.

Abantu bavutse uyu munsi:

1810George Jennings, umukanishi akaba inzobere mu bigendanye no gukora amazi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye ubu bwoko bw’imisarane y’ibisorori nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1882.

1868Gichin Funakoshi, umuhanga mu mikino njyarugamba w’umuyapani, akaba ariwe watangije ubwoko bw’umukino njyarugamba bwa Shotokan nibwo yavutse, aza gutabaruka mu  1957.

1888Andrei Tupolev, umukanishi w’umurusiya, akaba ariwe wakoze ubwoko bw’indege zamwitiriwe Tupolev nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1972.

1919: Mikhail Kalashnikov, umusirikare akaba n’umuvumbuzi w’umurusiya akaba ariwe wakoze imbunda yamwitiriwe (Kalashnikov) izwi nka AK-47 nibwo yavutse.

1937Albert Hall, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1956: Sinbad, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

1965: Sean Hughes, umukinnyi wa filime zisekeje w’umwongereza nibwo yavutse.

1968: Tracy Morgan, umukinnyi wa filime zisekeje akaba n’umushyushyarugamba w’umunyamerika nibwo yavutse.

1969: Jens Lehmann, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1970Warren G, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya 213 nibwo yavutse.

1972: DJ Ashba, umucuranzi wa guitar, akaba n’umwwanditsi w’indirimbo uzwi mu itsinda rya Guns N’ Roses nibwo yavutse.

1976: Sergio González, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1978: EVE, umuraperikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Troy Bell, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Paul Kipsiele Koech, umukinnyi wo kwiruka n’amaguru w’umunyakenya nibwo yavutse.

1983Miranda Lambert, umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Jean-Martial Kipre, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Cote d’ivoire nibwo yavutse.

1985: Cherno Samba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagambiya nibwo yavutse.

1986: Samuel Wanjiru, umukinnyi wo gusiganwa n’amaguru w’umunyakenya nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

1989Daniel Agyei, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2003: Canaan Banana, perezida wa mbere wa Zimbabwe yaratabarutse ku myaka 67 y’amavuko.

2007: Laraine Day, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 87 y’amavuko.

2008Miriam Makeba, umuhanzikazi w’umunya-Afurika y’epfo, yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.

2009: Robert Enke, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage yitabye Imana ku myaka 32 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND