RFL
Kigali

Muhanga: Polisi y'u Rwanda yafatanye umugabo amayero 1300 y’amahimbano

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/05/2017 10:01
0


Polisi ikorera mu karere ka Muhanga yafashe kandi ifunga umugabo witwa Nsengiyumva Modeste w’imyaka 32 afatanywe amafaranga y’amayero agera ku 1300 y’amahimbano.



Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi w’umusigire  mu karere ka Muhanga, Inspector of Police(IP) Claver Kayihura,  Polisi yakiriye amakuru  ihawe n’ubuyobozi bwa Banki imwe ikorera mu mujyi wa Muhanga, ko hari umugabo bakiriye aje kuvunjisha amayero y’amahimbano maze bahita bagera kuri iyo banki. Yagize ati:

Tukimenya ko uyu mugabo akiri kuri iyo banki, twihutiye kuhagera duhita tumufata , iperereza rikaba ryahise ritangira  ngo harebwe niba hari ayandi yaba ari gukoreshwa hanze aha cyangwa niba nta bandi bantu bari muri iki gikorwa mu gihe uwafashwe we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Avuga ku ngaruka ibi bikorwa bigira, IP Kayihura yagize ati: ”Amafaranga y’amiganano amunga ubukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro. Ibi bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibiciro. Ingaruka zigera ku baturage muri rusange. Niyo mpamvu buri wese agomba kwirinda kubikora no kubirwanya atanga amakuru ku buri wese ubigiramo uruhare.”

IP Kayihura agira ati:” Ibikorwa byo kwigana amafaranga bifite ingaruka ku buzima  bw’igihugu, tukaba tugira inama abantu bose kumenyesha Polisi aho baba bayabonye hose no gutanga amakuru kubaba bayakora bose.” Umuyobozi wa Polisi muri aka karere agira inama abo bose bagerageza kuyakora no kuyakwirakwiza ko Polisi y’u Rwanda itazabemerera ibi bikorwa kandi ko amategeko abateganyiriza ibihano ahari.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu 5 kugeza ku myaka 7.

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND